Umucamanza w’Urwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga zirimo urwari rwarashyiriweho u Rwanda, IRMCT, yanzuye ko Kabuga Félicien uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yoherezwa muri kasho z’uru rwego i La Haye mu Buholandi, aho kuba i Arusha muri Tanzania nk’uko byari byitezwe.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko umucamanza asanze hataboneka amakuru ahagije ku buzima bwa Kabuga bwakomeje kugaragazwa nk’imbogamizi kuko butameze neza, ategekwa ko aba ajyanwe i La Haye, ubundi hagakorwa isesengura ry’ubuzima rizashingirwaho icyemezo cya nyuma.
Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatatu n’umucamanza Iain Bonomy wahawe kuburanisha urubanza rwa Kabuga, wemeje ko urwandiko rwo kumufata n’itegeko ryo kumwimura byatanzwe n’Umucamanza Vagn Joensen ku wa 29 Mata 2013, bihindurwa mu ngingo zimwe.
Ni inyandiko zasabaga ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye gushakisha Kabuga, kumufata no kumushyikiriza Ishami rya IRMCT riri Arusha, aho yagombaga gufungirwa muri Gereza y’Umuryango w’Abibumbye, iyo ngingo ikaba yasimbujwe i La Haye mu Buholandi.
Kabuga yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020 ari naho ubu afungiwe. Muri Kamena Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko agomba gushyikirizwa IRMCT ngo ibe ariyo imuburanisha nk’uko inyandiko zisaba ko afatwa zibiteganya. Uru rwego rukorera i La Haye mu Buholandi na Arusha muri Tanzania.
Abavoka be basabye ko yaburanira muri icyo gihugu kubera impamvu zishingiye ku buzima bwe butameze neza, ariko ku wa 30 Nzeri 2020 Urukiko rusesa imanza rutesha agaciro ubujurire bwa Kabuga, rushimangira icyemezo yafatiwe cyo koherezwa.
Nyuma y’uko umwanzuro wo kumwoherereza IRMCT ubaye ntakuka, abavoka be batangiye gusaba ko aho koherezwa muri Tanzania yajyanwa mu Buholandi, basaba umucamanza guhindura ibiteganya mu nyandiko yasabaga ko afatwa.
Mu nyandiko ye, Me Emmanuel Altit, yandikiye Umucamanza Carmel Agius asaba ko uyu mukambwe yaburanira mu Buholandi kubera ubuzima bwe budahagaze neza, ndetse ko muri Tanzania nta ngamba zihamye zashyizweho zo kwirinda Coronavirus, bikaba byashyira mu kangaratete ubuzima bw’uyu musaza uvuga ko afite imyaka 87.
Byongeye, Me Altit yavuze ko kujyana Kabuga i Arusha ari ukumuvutsa uburenganzira bwe bwo kuba hafi y’umuryango we kandi abyemerewe. Ni mu gihe kandi ngo koherezwa i La Haye nta ngaruka byagira ku migendekere y’urubanza ndetse n’uburyo ruzategurwamo.
Kabuga n’abunganizi be barwanyije cyane icyemezo cyo kumwohereza i Arusha bavuga ‘adakwiye koherezwa kuburanira mu bilometero birenga 7000 kandi asanganywe uburwayi burimo diabète, umuvuduko w’amaraso ndetse n’indwara ya Leukoaraiosis, byose byiyongera ku zabukuru.
Na mbere y’uko Kabuga n’abavoka be basaba kujyanwa i La Haye, akimara gufatwa Umushinjacyaha ku wa 20 Gicurasi bwasabye ko inyandiko ifata Kabuga yatanzwe ku wa 29 Mata 2013 yavugururwa, hagashyirwaho ko Félicien Kabuga yaba yoherejwe i La Haye aho kuba Arusha, kubera impungenge zishingiye ku cyorezo cya Covid-19.
Gusa icyo gihe umucamanza yanzuye ko ubwo busabe buje kare, hakazafatwa ingamba zikwiye umunsi igihe cyo kumwohereza cyazaba kigeze.
Nyuma y’umwanzuro wo ku wa 30 Nzeri, u Bufaransa bwahawe igihe kitarenze ukwezi kumwe cyo kuba bwamaze kumushyikiriza IRMCT.
Mu bagomba kuburanisha Kabuga ufatwa nk’umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi harimo Umwongereza Iain Bonomy wafashe iki cyemezo, Umunya-Uruguay Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda–Nahamya ukomoka muri Uganda.
Mwizerwa Ally