Urukiko rw’ikirenga mu Burundi rwa rwahaye Petero Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi, ubu akaba ari intumwa y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika mu Karere ka Sahara na Mali, igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose n’indishyi z’akababaro ingana na miliyari 102 na miliyoni 931 n’ibihumbi 727 500 by’amafaranga y’amarundi.
Ni mu rubanza n° RPS 97 aregwamo n’ abantu 19 bose bashinjwa ibyaha birimo iyicwa rya Melchior Ndadaye wahoze ayobora igihugu cy’u Burundi mu mwaka wa 1993.
Abandi bahawe icyo gihano ni abahoze ari abategetsi bo mu nzego zo hejuru ku butegetsi bwa Buyoya nka Libere Bararunyeretse wigeze kuyobora inteko nshingamategeko, Alphonse Marie Kadege wahoze ari icyegera cya mbere cy’umukuru w’igihugu, Alfred Nkurunziza wahoze ari minisitiri w’ingabo hamwe n’abandi basirikare n’abajandarume bahoze mu gisirikare cya kera kizwi nka EX FAB( Forcees Armess Burundaises)
Urukiko rw’ikirenga rukaba rwabashinje ibyaha bitatu nyamukuru aribyo, kwica umukuru w’igihugu, guhemukira ubutegetsi bw’igihugu hamwe n’ubwicanyi bwahitanye abantu n’ibintu.
Bernard Busokoza nawe wigeze kuba icyegera cya mbere cy’umukuru w’igihugu yahanishijwe gufungwa imyaka 20.
Antoine Nduwayo wahoze ari minisitiri w’intebe niwe wenyine wagizwe umwere mu bantu bakurikiranwe n’urukiko muri dosiye y’urupfu rwa Melchior Ndadaye.
Nubwo urukiko rwatanze ibi bihano, abakurikiranwa bose mu rubanza rw’uwishe Perezida Ndadaye baba hanze y’igihugu cy’u Burundi. Batanu bonyine kuri 21 baregwa ni bo bari bamaze iminsi baburanishwa bari imbere mu gihugu biganjemo abahoze mu gisirikare cya Ex FABU ngo bari bafite amabanga atandukanye mu 1993 ubwo Ndadaye yicwaga.
Gusa abakatiwe ntibemeranya n’urukiko ku byaha baregwa ndetse ababunganira bavuga ko bimwe mu byaha baregwa byashizwe mu byo Abarundi bumvikanyeho birimo guhana imbabazi mu gihe basinyaga amasezerano yo guhagarika intambara no kugarura amahoro Arusha muri Tanzaniya mu mwaka wa 2000.
Hategekimana Claude