Mu ijoro ryo kuwa 21 Ukwakira muri karitiye ya Ndosho komine ya Karisimbi ho mu Mujyi wa Goma, abagore basaga icumi bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro bataremenyekana .
Elisabeth Ayubusa umukuru wa karitiye ya Ndosho,, avuga ko ubu ari ubundi buryo bushya butangiye gukoreshwa nabo yise ibisambo byitwaje intwaro.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Rwandatribune.com ukorera mu mujyi wa Goma Elisabeth Ayubusa,Yavuze ko byatangiye mw’ijoro ryo kuwa 21 Ukwakira 2020 ubwo abantu bitwaje intwaro banambaye imyenda ya gisirikare, bateraga umugabo ucuruza butike maze bakamwiba utwe ndetse bakanamwambura udufaranga yari afite.
Nyuma yaho, ngo bakomereje ibikorwa byabo mu yindi veni, aho bahise bashimuta abagore basaga umunani maze baberekeza mu nzira zigana mu Birunga.
Abakekwa Kuba abacengezi cyangwa amabandi y’itwaje intwaro ngo bahise batangira kurasa urufaya rw’amasasu mu gihe kingana n’iminota 30 mbere yuko bahunga, ibintu bikomeje gutera abaturage bo mu mugi wa goma urujijo kuko batiyumvisha ukuntu ayo mabandi cyangwa se abacengezi arasa iminota ingana gutyo ntabashinzwe umutekano barahagera .
Gusa ngo nyuma yaho abo bantu bitwaje intwaro bahagarikiye kurasa , abaturage batabaje police n’abasirikare ariko basanga abandi bamajije kugenda ndetse bana shimuse abagore basaga 10, kugeza ubu bakaba barabonerwa irengero.
Nyuma yaho gato, abashimuse abo bagore bakoresheje telefone igendanwa y’umwe mu bagore bari bamajije gushimuta, maze babwira mwene wabo ko kugirango babarekure bagomba kubanza kohererezwa amadoroli angana 80.000 ( 80000$), ngo bitaba ibyo , bagakomeza kubafungirana ahantu hatazwi.
Madame Elisabeth umuyobozi wa karitiye ya Ndosho yasabye abayobozi b’intara gukorana na sosiyete zitumanaho kugirango babashe kumenya aho baherereye kuberako abashimuse abo bagore bari gukoresha imwe muri telefone z’umugore washimuswe
Robert Seninga umukuru wa comite y’abadepite bahagarayiye intara ya kivu y’amajyaruguru yanenze ibikorwa by’ubujura birimo guteza umutekano muke bimaze iminsi bikorwa n’abantu bitwaje intwaro maze asaba inzego z’umutekano kongera imbaraga mu gukaza amarondo no gukorana bya hafi n’abaturage kugirango babashye guhashya no guta muri yombi abo bagizi ba nabi .
Yagize ati:nkange uhagarariye abaturage nababajwe cyane n’iki gikorwa cy’ abagizi ba nabi bitwaje intwaro, Ibi ni ibikorwa bihabanye n’amategeko kandi bigamije iterabwoba, kwica no kwiba imitungo y’abaturage, turasaba abashinzwe umutekano kongera ibikorwa byabo byo gukaza umutekano no gukora akazi kabo nkuko bikwiye, Kuba maso no kugerageza kwegera abaturage kugirango ngo ikibazo cy’umutekano muke kimaze iminsi kibasiye umugi wa Goma kibashe gukemuka.
Hashize hafi icyumweru mu mugi wa Goma harangwamo ibikorwa by’ubujura n’ubwicanyi bikozwe n’abantu bitwaje intwaro kugeza ubu bataramenyekana.
Ku tariki 12 ukwakira 2020 nuri karitiye ya Katindo abantu bitwaje intwaro bishe umugabo w’umuvunjayi bamurashe urufaya rw’amasasu ,ibi bikaba byaraje nyuma y’amasaha 24 gusa hishwe undi muntu nabwo arashwe n’abantu bataramenyekana.
Mw’ijoro ryo kuwa 11 ukwakira undi muntu nabwo yarashwe arimo ataha iwe.
Jean Paul Lumbu Lumbu visi perezida w’abadepite bahagarariye intara ya kivu y’amajyaruguru yavuze ko kuri we asanga Muisa Kysese Mayor w’umugi wa Goma agomba kwegura ngo kuko yananiwe gushiraho uburyo buhamye bwo gucungira abaturage umutekano.
Zimwe mu nzego zivugira abaturage n’imiryango itegamiye kuri reta nabo bakomeje kotsa igitutu Meya wa Goma bamusaba kwegura ndetse bagasaba ko yanakurikiranwa n’ubutabera ngo kuko ashobora Kuba akingira ikibaba abo bajura bitwaje intwaro.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru mu mugi wa Goma Muisa Kysese meya w’umugi wa Goma yasabye abaturage imbabazi kubwo Kuba atarabashije gushiraho gahunda zo gukaza umutekano no guhagarika ibyo bikorwa by’urugomo maze anongeraho ko abavuga ko akorana nayo mabandi, ari abantu bagamije k’umuharabika gusa.
Hategekimana Claude