Mu ijambo yagejeje ku baturage be bari bateraniye mu nteko ishinga amategeko ( Palais du Peuple ) bahagarariwe n’ intumwa za rubanda n’abasenateri n’abandi bavuga rikijyana,eho kuwa 24 ukwakira 2020 yabwiye abari bateraniye muri uwo muhango ko ingabo za FARDC zigejeje kure umugambi wo kugarura umutekano mu Ntaraya Kivu y’amajyepfo n’iya Kivu y’amajyaruguru.
By’umwihariko Perezida Tshisekedi yagarutse ku mutwe w’inyeshya za CNRD Ubwiyunge, maze abwira abari bateraniye mu nteko ishinga amategeko ko ingabo za FARDC zashegeshe bikomeye Umutwe w’inyeshyamba z’abanyarwanda CNRD /FLN ndetse ko uwo mutwe ingabo za Congo zawusenye ku kigero cya 95% .
Yagize ati: abarwanyi, 1712 ba CNRD Ubwiyunge n’Abayobozi ba Politike bayo 10 twarabafashe abandi bagwa mu mirwano, abasigaye ni bake cyane kandi nabo tuzakomeza kubahashya ati:Urebye ingabo zacu zasenye uwo mutwe ku buryobukabije ndetse n’uwari uwukuriye Lt.Gen Wilson Irategeka yarishwe.
Yakomeje avuga ko ubu hakiri uturere tukivugwamo umutekano mucye: Ituri ,Beni ,Butembo, Minembwe, Uvira Baraka, Fizi, Shabunda , akarere ka Kalehe .
Perezida Tshisekedi yavuze ku impinduka mu nzego za gisirikari zigamije kugarura no kunoza umutekano muri utwo turere, tukivugwamo imirwano ya hato na hato, yizeza intumwa za rubanda n’abayobozi bari bateraniye aho ko ashingiye k’u busabe bw’ abaturage bo muri utwo turere, yakuye abasirikari 11 000 ku mirimo agashyira Etat Majoro, i Beni ishinzwe abasirikari 21 000 boherejwe hirya no hino muri utwo turere, barimo intsinda ry’ abashinzwe ubutabazi bwihuse ( Special Forces Intervention Brigade ).
Perezida Tshisekedi yagarutse k’ umuhate yagaragaje mu kugarura umubano hagati ya Kongo n’ ibihugu by’ abaturanyi asaba abanyekongo kwihangana no kwirinda ubuhubutsi ,abibutsa ko umugambi wo guteza imbere igihugu cyabo uzagerwaho kubufatanye n’ ibihugu by’ abaturanyi bahuriye ku nyungu, ubworoherane n’ ubuhahirane kurusha ubushyamirane.
Hategekimana Claude