Uyu Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, yabaye uwa mbere mu Rwanda ubashije kugera kuri iyi ntera mu mateka ya Kiliziya Gatolika muri iki gihugu cyane ko ubu ari mu bashobora gutorwamo papa.
Mu kiganiro Musenyeri Kambanda yahaye itangazamakuru,yavuze ko iyi nkuru nziza yamutunguye.
Ati “Nibyo, maze kubyumva, birantunguye!”
Tariki ya 08 Nzeri 1990 nibwo Antoine Kambanda yahawe Isakaramentu ry’Ubupadiri na Nyir’icyubahiro Papa Yohani Pawulo wa Kabiri ahitwa i Mbare muri Doyosezi ya Kabgayi.
Tariki ya 20/07/2013,Musenyeri Kambanda yagizwe Musenyeri ajya kuyobora Diyoseze ya Kibungo asimbuye Mgr Kizito Bahujimihigo
Kuwa 19 Ugushyingo 2018,Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yagize Antoine Kambanda musenyeri wa Diosezi ya Kigali asimbuye Msgr Thadee Ntihinyurwa wemerewe kujya mu kiruhuko cy’ izabukuru.
Icyo gihe,Mgr Kambanda yari amaze imyaka itanu ayobora Diyoseze ya Kibungo, yagiyemo asimbura Msg Kizito Bahujimihigo nyuma yo kuva kuri iyo mirimo.
Kugira ngo umuntu abe cardinal biri mu bushake bwite bwa Papa kuko nta tora ribaho, bikorwa mu busesenguzi bwe, akitoranyiriza abamufasha. Ba Cardinal nibo batora ba Papa, bivuze ko buri cardinal aba ari umukandida.
Musenyeri Antoine Kambanda afite imyaka 61 yavukiye mu Bugesera, mu 2018 nibwo Papa Francis yamugize Musenyeri mukuru (Arkepiskopi) wa Kigali cyangwa, umukuru wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Kambanda yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Burundi, muri Uganda no muri Kenya imbere kurangiza amasomo ya Tewolojiya muri Seminari nkuru ya Nyakibanda mu Rwanda.
Inyandiko za Kiliziya mu Rwanda zivuga ko mu kwezi kwa cyenda 1990 aribwo Papa Paul II yamugize umupatiri.
Kuva mu 1993 yagiye kwiga i Roma aho yavanye impamyabushobozi y’ikirenga muri Tewolojiya.
Inyuma y’amashuri yiwe, igihe kinini yari umwalimu muri seminari nkuru ya Nyakibanda, aza no kuyiyobora kugeza mu 2013.
Muri uwo mwaka wa 2013 nibwo Papa Francis yamugize Musenyeri wa Diyosezi ya Kibungo kugeza mu 2018 ahabwa amabanga yo kuyobora kiliziya mu Rwanda.
Kardinali nirwo rwego rukuru rwo mu butegetsi bwa Kiliziya umuntu ashobora kugeraho mbere yo kuba Papa, umuyobozi wa Kiliziya Gatolika kw’isi.
Kiliziya Gatolika yari isanzwe ifite abakardinali 219, muri abo 29 gusa nibo bo muri Africa, mu gihe igihugu nk’Ubutaliyani cyonyine gifite abakaldinali 41.
Ibihugu bya Africa bisanzwe bifise abakardinali ni:
- Angola (2),
- Burkina Faso (1),
- Cameroun (1),
- Cape Verde (1),
- Centrafrique (1),
- DR Congo (2),
- Ethiopia (1),
- Cote d’ivoire (1),
- Misiri (1),
- Ghana (1),
- Guinea (1),
- Kenya (1),
- Lesotho (1),
- Mali (1),
- Amazinga ya Maurice (1),
- Madagascar (1),
- Maroc(1),
- Mozambique (2),
- Nigeria (3),
- Senegal (1),
- Afrika y’Epfo (1),
- Sudan (1),
- Tanzania (1)
- Uganda (1).
Aba bakardinali bashyashya 13 batowe na Papa Francis bazemezwa kuri iyo mirimo ku italiki 28 z’ukwezi kwa 11 nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru cy’iVatican.
Ntirandekura Dorcas