Mu bushamirane bwabereye i Rutshuru muri Kivu y’amajyaruguru hagati y’abahutu n’abanande, haguye benshi
Bivugwa ko mu bushamirane bwabereye i Rutshuru muri Kivu y’amajyaruguru hagati y’insoresore z’abahutu n’abanande, hari abahashize ubuzima.
Nyirabayazana w’ubu bushamirane ngo nuko kuwa gatandatu, tariki 24 Ukwakira hashakishwaga umuhungu washimuswe n’abataramenyekana muri Komini Kiwanja.
Urubyiruko rw’abanande baguwe gitumo n’ urufaya rw’amasasu rukurikiwe n’itsinda rinini aho muri ubwo bushotoranyi batatu bo bwoko bw’abahutu bafashwe bugwate nyuma bakaza kwicwa.
Kare mu gitondo cyo ku cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira , izo mpande zombi zongeye gushamirana, Abapolisi bagerageje guhoshya ubwo bushamirane ariko ntibyagira icyo bitanga.
Byaje kurangira , batanu bahasize ubuzima nkuko bitangazwa na Perezida ‘urubyiruko rw’abanande Willy Katembo Kahodokya mu kiganiro amaze kugirana n’umunyamakuru wa Rwandatribune uri Kiwanja.
Ibi bikorwa bibabaje byaje bisanga umutekano muke usanzwe uharangwa biterwa n’inyeshyamba za FDLR.
SETORA Janvier