Kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda habaye umuhango wo gushyira imikono ku masezerano y’imihigo y’inzego zitandukanye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Umukuru w’u Rwanda yasabye abo bireba ko bagombye gusenyera umugozi umwe mu ntumbero yo kugera ku iterambere rirambye.
Ni imihigo yashyizweho imikono n’uturere twose tugize u Rwanda, bimwe mu bigo bya leta bikomeye, intara n’umujyi wa Kigali na za minisiteri. Bitandukanye n’indi myaka yabanje, uyu muhango wabereye mu karere ka Nyagatare ko mu Burasirazuba bw’u Rwanda kandi ukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga aho abategetsi bakoreshaga mudasobwa batiriwe bahura na Perezida wa Repubulika na we agahita abibona mu buryo bw’ikoranabuhanga. Byose ni mu mugambi wo kwirinda icyorezo COVID-19.
Mu ijambo umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo gushyira imikono ku masezerano y’imihigo yo mu mwaka wa 2020-2021 yatinze cyane ku mikorere yita ko idahwitse y’abagombye kuba bafasha umuturage gutera imbere. Umukuru w’u Rwanda akavuga ko bitakabaye umuhango wafatwa nko kwihangira imirimo bajya guhiga gusa bikazaba amasigaracyicaro.
Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye uwo muhango ko ntawagombye kwima service umuturage agambiriye kumudindiza mu iterambere kuko ari zo nshingano zabo.
Iyi mihigo yo mu mwaka wa 2020-2021 ishyizweho imikono nyuma y’imyaka ibiri yarahagaritswe. Perezida Kagame mu mwaka wa 2018 ubwo hari hitezwe ko habaho umuhango wo guhiga ku mwaka ukurikira hanarebwa uko umwaka wari urangiye wagenze yabihagaritse igitaraganya. Kuri ubu yasobanuye ko bitasubizaga ibibazo by’abaturage. Kuri we ngo byasaga n’ibintu biri aho bitagiraga icyo bifasha.
Mu bigomba kwitabwaho cyane ni ukuzibanda ku gukemura ibibazo bigendanye n’imiturire myiza, imibereho myiza y’abaturage ndetse no guhangana n’ikibazo cy’abatagira akazi mu Rwanda n’ibindi.
Bwana Yusufu Mulangwa ukurikiye ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare atanga isura rusange ku kibazo cy’imirimo mu Rwanda yavuze ko kubera icyorezo COVID-19 igihe hariho gukaza ingamba zo guhangana n’iki cyorezo byibura imirimo isaga ibihumbi 900 idashingiye ku buhinzi yose yatakaye ariko aho habereyeho koroshya ingamba haboneka indi mirimo isaga ibihumbi 500.
Muri uyu muhango Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza abategeka uturere duhana imbibe n’ibindi bihugu bituranyi ndetse n’urwego rw’abikorera ko bagombye kwita ku baturage . Avuga ko bidakwiye ko baguma kwambuka imipaka bajya gusaba serivisi mu baturanyi.
Ikindi Perezida Kagame yongeye kunenga cyane ni abategetsi baca abandi integer cyane abaari bashya mu kazi bavuye mu mahanga. Ibi akavuga ko bidakwiye ku bantu bifuza gutera imbere.
Gahunda y’imihigo ubusanzwe ifatwa nk’umusemburo mu kwihutisha iterambere ry’igihugu iyo bikozwe neza. Kuva iyi gahunda yo gukorera ku mihigo yatangira mu Rwanda imyaka 14 irihiritse. Imibare y’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere igaragaza ko abaturage bashima imitangire ya servise muri rusange ku mpuzandengo ya 71,3% bakishimira uruhare rwabo mu mitangire ya service kuri 77,17%. Ariko urwego RGB rukavuga ko abaturage bakomeje kugaragaza ko basiragizwa mu nzego zitandukanye zakabahaye serivisi n’ibindi. Ni mu gihe intumbero ya leta y’u Rwanda mu myaka 20 ishize ari ukugira imiyoborere ishingiye ku muturage kandi igira icyo ihindura ku mibereho ye.
Uko bigaragara ku rutonde rw’uturere uko twabashije kwesa imihigo ya 2019-2020, akarere ka Nyaruguru mu majyepfo y’u Rwanda ni ko kaje ku isonga n’amanota 84% mu gihe akarere ka Rusizi ari ko kari ku mwanya wa 30 n’amanota 50%.
Ubwanditsi