Nsengimana Jean Baptiste bitaga Gicumba, uzwiho kugira akabari gacururizwamo inyama z’ingurube ziteguye neza bita Akabenzi, yaraye apfuye.
Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ugushyingo 2020, aho bamwe bavugaga ko yaba yazize indwara ya Diyabete, abandi bakavuga ko ari stroke, ni ukuvuga guturika k’udutsi two mu bwonko bitewe n’umuvuduko w’amaraso.
Icyakora abo mu muryango we bavuga ko n’ubwo uyu mugabo yari asanzwe arwara diyabete atari yo yazize, ahubwo yazize stroke.
Umwe muri bo yagize ati “Yafashwe mu byumweru bibiri bishize ahita ajya muri koma, tujya kumuvuza mu bitaro byitiriwe umwami Faisal. Kuva icyo gihe ntiyigeze yoroherwa, none birangiye yigendeye.”
Nsengimana apfuye mu gihe utubari twari dufunze kubera Coronavirus, ku buryo abakunda akabenzi k’iwe ngo batari bagaherutse.
Icyakora abo mu muryango we bavuga ko umunsi utubari twongeye gufungura n’ubundi uwo murimo bazawukomeza.
Gahunda yo kumuherekeza iteganyijwe ku wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2020
1. Saa tatu : Gufata umurambo kuri CHUB i Huye.
2. Saa yine: Gusezera mu rugo iwe i Tumba
3. Saa sita: Igitambo cya Misa kuri Cathedrale ya Butare
4. Saa munani : Gushyingura mu irimbi i NGOMA/Butare
Dukuze Dorcas