Umugore witwa Niyigena Marie wo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango yabyaye abana batatu b’impanga basanga abandi bane yari afite, umugabo we ahita yiyemeza kuboneza urubyaro kuko umugore yabigiyemo bimugwa nabi.
Niyigena avuga ko imibereho y’umuryango we itari isanzwe yifashe neza kuko basenyewe n’ibiza kandi bakaba basanzwe ari abakene, bityo agasaba ubuyobozi kubagoboka.
Uyu mubyeyi w’imyaka 40 y’amavuko yabyariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, aho yari amaze igihe kigera ku kwezi akurikiranwa n’abaganga kuko inda yari yaramuguye nabi.
Kuri ubu impanga eshatu z’abakobwa yabyaye ziri kwitabwaho n’abaganga kuko zashyizwe mu byuma kugira ngo ubuzima bwazo bubungabungwe.
Umugabo we witwa Twayituriki Japhet yabwiye IGIHE ko basanzwe babarizwa mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe ariko mu minsi ishize basenyewe n’ibiza bibasigira ubukene, kuri ubu bacumbitse mu nzu batijwe n’umuturanyi.
Yakomeje avuga ko umugore we yigeze kuboneza urubyaro ariko bimugwa nabi bahitamo kubivamo. Twayituriki Japhet yavuze ko yafashe umwanzuro wo kuboneza urubyaro we ubwe kugira ngo aruhure umugore we.
Ati “Umugore wanjye yigeze kuboneza urubyaro bimugwa nabi ku buryo yari yarabivuyemo. Umwanzuro ni uko ari njye ugiye kuboneza urubyaro, ngiye kwifungisha kuko gukomeza kubyara abana benshi kandi nta bushobozi dufite ntabwo ari byo.”
Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko yavuze ko icyo yifuza ari inka yo kujya ikamirwa abo bana amata.
Ati “Uwamfasha nkabona inka yo kujya ibakamirwa bakabona amata yaba antabaye, naho ibijyanye n’inzu yo kubamo byo nta kibazo kuko iyo umuturanyi yantije nta mafaranga y’ubukode ansaba.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Ntivuguruzwa Emmanuel, yavuze ko atari yakamenye amakuru y’uyu mubyeyi ko yabyaye abana batatu b’impanga, ariko agiye kubikurikirana kugira ngo ibibazo afite bishakirwe igisubizo.
Dukuze Dorcas