Umukandida w’ishyaka ry’aba Democrate muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yatsinze amatora ya Perezida muri icyo gihugu, nyuma yo kubona amajwi 284 kuri 270 asabwa kugira ngo uwiyamamaje atsindire umwanya wa Perezida.
Amajwi 20 yaturutse muri Leta ya Pennsylvania niyo yahesheje itsinzi Biden nyuma y’iminsi rwambikanye hagati ya Donald Trump.
Amajwi yo muri Pennsylavania arahagije ngo Biden atorerwe Perezida nubwo hari izindi Leta zitararangiza kubarurwa amajwi kandi nazo akaba ayoboye zirimo Georgia, Arizona na Nevada. Naramuka azitsinze, bishobora kurangira agize amajwi 306. (https://brownshvac.net/)
Biden w’imyaka 78, niwe uzaba ubaye Perezida wa Amerika ukuze kurusha abandi mu gihe azaba arahira muri Mutarama umwaka utaha wa 2021.
Atowe mu gihe isi n’igihugu cye by’umwihariko biri mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya Coronavirus, n’imanuka arikabije ry’ubukungu riheruka mu myaka hafi 90 ishize. Ni intsinzi yitezweho kugarura Amerika mu ruhando mpuzamahanga aho Donald Trump yavanye icyo gihugu mu miryango imwe n’imwe ikomeye ku isi nk’Ishami
ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) n’intambara z’ubucuruzi n’ibindi bihugu zishingiye ku guteza imbere inganda z’imbere muri icyo gihugu.
Ni akazi Biden asa nk’umenyereye kuko yabaye Visi Perezida ku ngoma ya Barack Obama.
Kuva ku munsi w’amatora Trump yavugaga ko yatsinze, byanatumye nyuma yo kwanikirwa na mugenzi we ahita akomeza gutanga ibirego agaragaza ko hari uburiganya bwabaye.
Ibi bisobanuye ko nubwo igikorwa cyo kubarura amajwi cyarangira, bizasaba indi minsi kugira ngo uyu mugabo yemere kuva muri White House kuko Urukiko rw’Ikirenga ruzabanza kwemeza koko ko yatsinzwe.
Norbert Nyuzahayo