Iyicwa ry’Abanyapolitiki bafungiye muri Gereza ya Kigali n’iya Gikongoro
Operasiyo yo kwica abanyapolitiki bari bafungiye muri gereza ya Kigali n’iya Gikongoro yatangiriye rimwe .
Babanzaga kubicisha inzara bamara kunogonoka, bakajya ku icira mu Bugesera bikozwe na Liyetona Habyarimana Simon afatanyije na Liyetona Munyarukiko ku mabwiriza ya Col Serubuga wari wungirije Perezida Habyarimana k’Ubuyobozi bw’ingabo.
Mu mpapuro 54 zanditswe na Major Rizinde wigeze kuba Umuyobozi w’ibiro by’ iperereza mu ntangiriro z’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal yavuze ko abanyapolitiki bari bafungiye muri Gereza ya Gikongoro na Gereza ya Kigali izwi nka 1930 bicirwaga mu Bugesera maze bakabahamba mu Rwobo rwa Bayanga bikozwe n’abasirikare babaga mu kigo cya Gako.
Ubwicanyi bw’anyapolitiki b’Abanyagitarama bari bafungiye muri Gereza ya Kigali ,bwayobowe na Liyetena Habyarimana Simon wari G2 muri État Major ,naho abari bafungiye ku Gikongoro ubwicanyi buyoborwa n’a Liyetena Nzabarirwa wari Komanda wa kompanyi ya Gikongoro bafatanyije na Munyarukiko wari woherejwe na Perezida Habyarimana gukurikirana niba uwo mugambi urimo urashirwa mu bikorwa.
Nyuma yo kubicisha inzara nta gatege basigaranye Abanyapolitiki bitiriwe ab’iGitarama, bari bafungiye muri izo Gereza babakuragamo, bavuga ko babimuriye mu zindi Gereza maze bakabajyana mu Bugesera aho bicirwaga nyuma bakabahamba mu Rwobo rwa Bayanga.
Nyuma yaho bimenyekaniye ko hari abanyapolitiki bari kwicirwa mu Bugesera bagahambwa mu rwobo rwa Bayanga ubutegetsi bwa Habyarimana bwahimbye ikinyoma bukavuga ko abo bantu biciwe mu Bugesera ari amabandi y’iCyangugu biciye mu Bugesera .
Mu buhamya bwatanzwe na Col Serubuga wari wungirije Perezida Habyarimana k’Ubuyobozi bw’ingabo yagize ati: Perezida Habyarimana yambajije niba abantu Liyetona Munyarukiko yakuye i Cyangugu yarabagejeje mu Bugesera, maze musubiza ko ntabizi,yahise ambwirako Perefe Sebatware amajije kumubwira ko Liyetona Munyarukiko yabishe akabajugunya mu rwobo rwa Bayanga, Colonel Serubuga nawe wari mw’uwo mugambi akomeza avuga ko abishwe bari amabandi yavanywe icyangugu,nyamara ari bamwe mu banyapolitiki biciwe aho.
Mu nyandiko na none yanditswe na Major Theoneste Rizinde ubwo yari afungiye muri gereza Sipesiyali ya Ruhengeri yongeye avuga ko yigeze kubwira Col Serubuga ko ubwicanyi ku banyapolitiki b’iGitarama bwakajije umurego kuko bwanageze i Kigali.
Muri iyi nyandiko ya Lizinde aragira ati: nahamagaye Col Serubuga mubwira ko imfungwa za Politiki zifungiye Kigali n’a Gikongoro zirimo ziricwa ,maze Serubuga anyemerera ko byabayeho ariko ko icyemezo cyafashwe na Perezida Habyarimana kugirango ibintu bive mu nzira.
Ubuhamya bwatanzwe na Bikorimana Apolinaire wakurikiranye iyicwa ry’abanyapoliti b’Abanyagitarama avuga ko abari bafungiye iGikongoro bishwe na Liyetona Nzabarirwa Ildepfonse wayoboraga Companyi ya Gikongoro,abandi bakicwa na Liyetona Habyarimana Simon wabarizwaga mu ishami ry’iperereza rya Gisilikare muri Etamajoro.
Amabwiriza yo kwica abo banyapolitiki yatangwaga na Perezida Habyarimana akayaha Col Serubuga maze nawe akayaha aba Komanda bayoboraga Abasirikare Mu duce bari bafungiyemo.
Hategekimana Claude