Umwuka mubi wongeye kuzamuka kuri uyu wa kabiri tariki 10 Ugushyingo 2020 mu gace ka Kabaya gaherereye muri gurupoma ya Kisigari (Rutshuru) Abaturage batuye Kabaya hafi ya Rumangabo bagaragaje uburakari bukabije kubera ikibazo cy’umutekano mucye.
Ni nyuma y’aho mu ijoro ryakeye umugore n’umugabo bashimuswe undi araraswa arapfa n’amabandi yitwaje intwaro muri ako gace.
Nkuko bitangazwa n’umukozi w’ikigo cy’uburenganzira bwa muntu muri ako gace mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com,avuga ko kuri iki cyumweru hishwe umugabo w’imyaka 45 ndetse ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere umugore n’umukobwa we barashimutwa n’amabandi yitwaje intwaro,akomeza avuga ko ibi aribyo byateye uburakari abaturage bo muri Kabaya aho biraye mu mihanda ndetse bakanayifunga ku buryo nta muntu ubasha gutambuka.
Aka gace ka Kisigari by’umwihariko muri Rutshuru gakunze kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro cyane cyane FDLR, Mai mai Nyatura ndetse n’umutwe wundi uherutse gushingwa vuba wa coalition de movement pour le changement (CMC).
Uyu mukozi ushinzwe uburenganzira bwa muntu kani akomeza avuga ko basaba ingabo za Congo ndetse n’abandi bashinzwe umutekano gukora ibishoboka byose kugira ngo bakemure ikibazo cy’umutekano mucye muri aka gace.
Mu kwezi kwa 10 gusize umwuka mubi hagati y’abaturage b’aba Hutu n’aba Nande waguyemo abantu 15 mbere ho gato y’ibyumweru 2 wari wabaye mu gace ka Kiwanja no mu nkengero z’ako.
Nyuzahayo Norbert
(Xanax)