Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iragaragaza ko n’ubwo ubukungu bwahungabanye muri rusange kubera icyorezo cya COVID-19, imibare y’ibanze ishobora kuboneka yerekana ko nyuma y’uko bimwe mu bikorwa bitangiye gukora, ubukungu bwatangiye kuzanzamuka.
Ubwo Minisitiri w’Imari ni’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yagaragarizaga inteko ishusho y’ubukungu bw’igihugu, yerekanye ko ibyiciro bitandukanye byitezwe kuzatanga umusaruro mwiza hashingiwe ku ngamba zamaze gufatwa.
Gusa abadepite bo bakaba bamugaragarije impungenge ku nguzanyo igihugu gikomeje gufata.
Minisitiri w’imari ariko agaragaza ko izo nguzanyo nta mpungenge zigomba kubatera kuko zicungwa neza kandi zishorwa mu mishinga izafasha igihugu kuzishyura no kubaka ubukungu butajegajega mu gihe kiri imbere.