Abaturage bo mu karere ka Rwamagana by’umwihariko mu mujyi batangarije Ikinyamakuru rwandatribune.com ko bahangayikishijwe n’abamaze kwirara mu bijyanye no gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kurwanya covid19 , barasaba inzego zibishinzwe gukora ubugenzuzi bwimbitse abafashwe bagahabwa ibihano bikakaye kuko ngo ukurikije aho igihugu kivuye nta warukwiye kwirara kuko covid19 ari icyorezo cyica kandi kigatera ubukene bw’akarande.
Uwitwa Niyobuhungiro Thimoty atuye mu murenge wa Kigabiro yagize ati “Covid-19 yagaragaye mu karere ka Rwamagana wasanga tugiye kuba nka Rusizi biramutse bikomeje byaba bibabaje kubona dusubiye inyuma kubera abantu batumva , inzego zibishinzwe turazisaba gukaza ingamba muri Rwamagana biragaragara ko hari abirara aho usanga hari nk’abambara agapfuamunwa nabi ku kananwa turifuzako hakongererwa ibihano bikaze kugirango abantu bica amabwiriza bahanwe ibyo byatuma bikosora.”
Nyiramana Beatrice nawe atuye mu karere ka Rwamagana yunzemo ati “Covid-19 kuyirinda birashoboka bisaba kunoza isuku no kwambara agapfukamunwa ariko hari ababyanze rwose bifuza kudushyira habi abo turabamaganye icyo corona virus idusigiye turakibonye, nkanjye ndagaya abacuruzi bakorera ku ijisho uwinjiye ntibamubwire kubanza gukaraba intoki , hari nubwo nta mazi aba ari muri kandagira ukarabe cyangwa ugasanga isabune ntayo ibyo byose ni ibigaragazako covid-19 ishobora kwibasira Rwamagana kandi kuyirinda byari gushoboka. “
Muri aka karere kandi hakomeje kugaragara utubare dukora rwihishwa by’umwihariko mu nkengero z’umujyi aho batanatinya no gusangirira ku muheha
Hatungukize Damien atuye mu mujyi wa Rwamagana yagize ati “Hari utubari twa mukubite umwice ducuruza inzoga iyo urebye baba basangira ku miheha ikibazo tugira ni imyumvire yo kwanga kwiteranya nyamara umunyarwanda yaciye umugani ngo’ uhishira umurozi akakumara ku rubyaro’, dukwiye guhaguruka tugatanga amakuru ariko kandi n’abayobozi badufashe kuko iyi ndwara nibayidebekera iratumara kuko utwo tubari dukora rwihishwa baduhaye ibihano ntitwakongera kubyutsa umutwe, twese dufatanye guhashya icyi cyorezo ntawakirwanya ari umwe ngo bikunde. “
Rwamagana iyo ugeze mu mujyi uhabona urujya n’uruza nubwo baba bambaye agapfukamunwa, kubajya gushaka ibicuruzwa abakaraba intoki ni mbarwa
Irakoze Eric ni umwe mu bo twaganiriye agira icyo avuga ku bijyanye no gukaraba intoki
Ati “Intoki zigira umwanda mwinshi kuko zikora henshi yewe no kumafaranga kandi nayo ashobora gukwirakwiza covid-19 ikibazo dufite abantu badashyira mu bikorwa ihame ryo gukaraba intoki, nihakorwe ubugenzuzi muri Rwamagana nibitaba ibyo turashira nta kabuza. “
Abatuye mu karere ka Rwamagana bavuga ibi mu gihe inama y’aba Minisitiri iheruka yateranye kuya 11/ugushyingo 2020 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafashe umwanzuro wo gusaba Abanyarwanda gukomeza kwirinda covid-19 kandi abazabirengaho bakaba bateganyirijwe ibihano.
Uwo mwanzuro uragira uti”Abaturage barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19 harimo: Gusiga intera hagati y’umuntu n’undi kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki, abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.”
Akarere ka Rwamagana kavuga ko abatazubahiza ingamba zo kwirinda covid19 bahabwa ibihano kandi ngo ubukangurambaga burakomeje.
Batamuriza Mediatrice ni Umukozi mu ishami ry’ubuzima mu karere ka Rwamagana yagize ati “muri rusange abaturage barabyumva nubwo hari abateshuka kuri ya mabwiriza ntibasige intera n’ibindi abateshutse barafatwa bagahanwa nko gucibwa amande n’ibindi aho tuvuye kubera covid19 abaturage barahazi kandi nta wifuza kuhasubira ubu ubuzima busanzwe buri kugaruka niyo mpamvu dukomeje gukora ibishoboka byose kugirango iki cyorezo gikumirwe.”
Imibare itangazwa na Minisiteri y’ubuzima ikomeje kugaragaza ko Rwamagana hari covid-19 hakaba hari n’abatuye muri aka karere bahitanywe nayo iyi niyo mpamvu abatuye muri aka karere basaba ko abadashyira mu bikorwa bidegembya uko bishakiye muri aka karere bakwiye guhanwa kugirango bibere isomo abandi, ngo ibi bizatanga umusaruro kuko corona virus izacika buri wese abigizemo uruhare.
Alice Rugira Khabibi