Joe Biden uherutse gutorerwa kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje abayobozi batandatu bazakorana bya hafi, mu gihe arimo kwitegura kurahizwa.
Yagize ati: “Amerika iragarutse” kandi yiteguye kuyobora isi, atari ukuyihunga.Naramuka yemejwe, Avril Haines azaba abaye umugore wa mbere ushinzwe kuyobora ubutasi bw’Amerika, naho Alejandro Mayorkas abe umulatini wa mbere ushinzwe ibiro by’umutekano w’igihugu by’Amerika.
Donald Trump yemeye ko ibijyanye no guhererekanya ubutegetsi bigomba gutangira ndetse na Joe Biden ubu azajya agezwaho amakuru y’ubutasi yo ku rwego rwo hejuru.
Ariko, Perezida Trump aracyakomeje kwanga kwemera ko yatsinzwe amatora, agasubiramo ibyo avuga nta gihamya atanga ko amatora yo ku itariki ya 3Ugushyingo yabayemo uburiganya.
Usibye guhabwa buri munsi amakuru y’ubutasi yo ku rwego rwo hejuru, ku bishobora gushyira mu kaga Amerika byo mu mahanga ndetse n’ibindi birimo kuba,Biden ubu ashobora guhura n’abayobozi bakomeye muri leta.
Ashobora kandi no guhabwa za miliyoni z’amadolari zo kwifashisha mu gihe yitegura kurahizwa nka Perezida wa 46 w’Amerika ku itariki ya 20 Mutarama 2020.
Kuwa Kabiri tariki 24 Ugushyingo ,Guverineri Tom Wolf wa leta ya Pennsylvania yavuze ko yemeje intsinzi ya Joe Biden muri iyo leta ubusanzwe iba idafite uruhande ruzwi itora ibyo bakunze kwita (swing state). Leta ya Michigan nayo ku wa mbere yemeje intsinzi ya Biden mu matora.
Ubwo yari mu mujyi wa Wilmington muri leta ya Delaware, Joe Bien yavuze ko hacyenewe kongera kubakwa amahuriro n’ibihugu by’amahanga, ndetse no guhangana na coronavirus n’imihindagurikire y’ikirere.
Yavuze ko abayobozi b’ibihugu by’amahanga bategereje n’amashyushyu kubona Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongera gushimangira inshingano zizwiho mu mateka zo kuba umuyobozi w’isi.
Aganira na televiziyo NBC, yagize Ati: ” Perezida Trump, yahinduye ibintu,, Amerika yahindutse nyamwigendaho, dusigaye twisanga aho amahuriro yacu arimo gusenyuka.”
Biden wahoze ari visi perezida ku butegetsi bwa Perezida Barack Obama, yavuze ko ubutegetsi bwe butagiye kuba nkaho ari manda ya gatatu ya Obama cyangwa ubwa Obama bugikomeje kubera ko ubu duhanganye n’isi itandukanye cyane no ku butegetsi bwa Obama na Biden.
Ni bande yahisemo?
Ejo ku wa kabiri, Bwana Biden yatangaje abayobozi batandatu b’ingenzi:
Antony Blinken, umunyamabanga wa leta y’Amerika. Bwana Blinken yavuze ko vuba aha Amerika mu kwicisha bugufi no kwigirira icyizere bingana izasubizaho umubano n’ibindi bihugu.
John Kerry, intumwa ishinzwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Ni umwe mu bantu b’ingenzi bagejeje ku masezerano yiswe ay’i Paris yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, Perezida Trump yikuyemo. Kerry yavuze ko isi igomba kwishyira hamwe igasoza amakuba atewe n’imihindagurikire y’ikirere.
Avril Haines, umukuru w’ubutasi bw’Amerika. Bwana Biden yagize ati: “Nahisemo umunyamwuga uharanira bikomeye kuvugisha ukuri”.
Alejandro Mayorkas, umunyamabanga w’ibiro by’umutekano mu gihugu. Mayorkas yavuze ko ibi biro bifite inshingano yiyubashywe, yo gufasha gutuma dukomeza kugira umutekano ndetse no guteza imbere amateka yacu ateye ishema yo kuba igihugu gitanga ikaze.
Jake Sullivan, umujyanama mu biro bya White House ushinze umutekanow’igihugu. Sullivan yashimagije Biden, avuga ko uyu ugiye kuba umukoresha we yamwigishije byinshi bijyanye n’ubutegetsi, ariko nanone mu buryo bw’ingenzi cyane, amwigisha ibijyanye na kamere muntu.
Linda Thomas-Greenfield, ambasaderi w’Amerika mu muryangow’abibumbye (ONU/UN). Yavuze ko aje gukora dipolomasi iryoshye no kuvugurura umubano n’inshuti zacu.
Hari umwe uteganyijwe ariko utaratangazwa, uwo akaba ari Janet Yellen wahoze ari umukuru wa banki nkuru y’Amerika, ushobora kugirwa umunyamabanga w’ibiro by’imari by’Amerika.
Benshi mu bo yahisemo, uretse Kerry na Sullivan, bazacyenera kwemezwa na Sena. Kwanga uwatoranyijwe bibaho gacye cyane,uheruka kwangwa na sena hari mu mwaka wa 1989, gusa hagiye habaho bamwe batoranyijwe bagiye banga inshingano bahawe.
Norbert Nyuzahayo