Abaturage b’Abanyamulenge bateye utwasi intumwa za Leta ya Congo zashiriweho gukora iperereza ku bibazo bivugwa Kivu y’Amajyepfo aho bagaragaza ko abashizweho batabikwiye.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo nibwo Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje Justin Bitakwira na Claude Misare, nk’intumwa zihariye mu bikorwa byo kugarura amahoro mu duce twa Uvira ,Fizi na Mwenga mu burasirazuba bwa Congo.
Izi ntumwa zahawe inshingano zo gukora iperereza ku bwicanyi n’urugomo bihakorerwa bivugwa ko bwibasira ubwoko bw’Abanyamulenge batuye muri utwo duce.
Abanyamulenge bakimenya ko Bitakwira na Misare aribo bahawe kwiga ku bibazo by’urugomo n’ubwicanyi bubakoterwa bahise babyamaganira kure, aho bavuga ko abo bagabo bombi bagiye bumvikana mu mbwirwaruhame zivuga ko ubwicanyi bubakorerwa ari isubiranamo ryabo ubwabo.
Abanyamulenge bavuga ko Bitakwira na Misare bakabaye bashyirwa ku rutonde rugari rw’ababafitiye urwango ,urutonde rusanzwe ruriho abantu nka Musenyeri wa Uvira ,Depite Homer Bulakali, Bulambo Kilosho, Pardon Kaliba, Valentin Mubake n’abandi.
Abanyamulenge basoza bavuga ko bifuza ko Perezida Félix Tshisekedi yahindura abo bahuza, ashingiye ku bashobora kumvikanisha uruhande rw’Abanyamulenge n’intagondwa zo mu murasirazuba bwa Congo zikomeje kubibasira zibashinja kuba Abanyarwanda.