Dr. Innocent Biruka umunyamabanga w’ungirije w’umutwe w’iterabwoba wa CNRD Ubwiyunge abinyujije kuri bimwe mu binyamakuru bikoreshwa n’abantu baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda aheruka gutangaza ko umutwe wa CNRD FLN witeguye impinduramatwara imena amaraso.
Aya magambo Dr. Biruka yayatangaje ubwo umunyamakuru Jean Claude Murindahabi yamubazaga uko muri CNRD bakiriye zimwe mu nama z’abantu batandukanye bagiriye abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda kumvikanisha ibitekerezo byabo binyuze mu mahoro aho gukomeza kwishora mu kurema imitwe y’inyeshyamba igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda nuw’akarere muri rusange.
Dr. Innocent Biruka yasubije agira ati” Muri CNRD turarebera ibintu mu kuri tutirebeye mu mazi. Akageze mu kanwa k’impyisi ugakuzamo ubuhiri. Hazabaho guhondagurana ,hazabaho kocokoco ,hari n’abantu benshi bazabura ubuzima kugirango tugere ku mpinduramatwara twifuza.”
Dr. Biruka ariko yanakomoje kuri amwe mu magambo aheruka kuvugwa na bamwe mu babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda barimo Twagiramungu Faustin, nyuma yaho bamwe mu bakoranaga na FLN bateriwe muri yombi barimo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte Sankara, Nsabimana Herman n’abandi barwanyi b’uyu mutwe benshi bakicirwa muri Congo abandi bagafatwa mpiri maze bakoherezwa mu Rwanda ko gukoresha intwaro urwanya Leta y’uRwanda bisa ni byananiranye.”
Yasubije agira ati:” Ibyiza bibanziriza ubuzima bibanzwa n’amarira n’umubabaro , iyo umwana avuka ari umubyeyi umubyara ari n’umwana bose baba bataka ,arinako barira , twebwe muri CNRD twiyemeje gukora ibimaze igihe byarananiranye .”
Nubwo Dr. Biruka akomeje kwirukanka ku byamusize avuga ko CNRD izemera kumena amaraso kugirango igere k’ubutegetsi , umutwe wa CNRD – FLN abereye umunyamabanga w’ungirije, umaze igihe usa nusigaye kw’izina gusa nyuma yaho Ingabo za FARDC ziwugabyeho ibitero maze bamwe mu bayobozi bawo barimo uwawushinze Gen Wilson Irategeka n’abandi barwanyi bawo benshi bakicwa abandi bakoherezwa mu Rwanda .
Sibi gusa kuko muri CNRD- Ubwiyunge nkuko twabibagejejeho mu nkuru iheruka, hakomeje kurangwamo amacakubiri n’umwuka utari mwiza, aho bivugwa ko umwe mu basirikare bo hejuru ba CNRD- FLN Col. Alex Rusanganwa alias Guado yaje kwamburwa inshingano z’ubujyanama bwa Faustin Twagiramungu alias Rukokoma ari muri gahunda yo kwiyomora k’uyu mutwe wa CNRD- FLN maze agashinga uwe Kubera gupfa amafaranga ava mubyo baba basahuye akaribwa na Gen Jeva Antoine na Hamad . Bityo bikaba bivugwa ko byaba ari ibibazo biziye mu bindi doreko n’ubusanzwe uyu mutwe uri mu marembera.
Amagambo ya Dr. Biruka yashimangiye gahunda yo kumena amaraso y’inzirakarengane y’abantu bagize umutwe wa CNRD ubwiyunge nkuko babikoze ubwo FLN yagabaga ibitero k’ubutaka bw’uRwanda mu Karere ka Nyaruguru aho bishe abantu, bakangiza imwe mu mitungo y’abaturage bakanayisahura .
Benshi mu bagize uno mutwe akaba ari abantu n’ubusanzwe bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 akaba ariyo mpamvu benshi muri bo banze gutaha mu Rwanda ,ahubwo bagahitamo gukomeza kwihisha mu mashyamba ya Kongo aho bagitegereje kurangiza umugambi wabo wo kumena amaraso y’Abanyarwanda barengana.
Hategekimana Claude