Perezida w’u Burundi Maj. Gen. Evariste Ndayishimiye yatangaje ko u Rwanda n’u Burundi bidakeneye umuhuza kugirango bihererekanye abakekwaho ibyaha cyane ko ibihugu byombi bisa n’ibihuje indimi kandi ngo n’abaturage bayo bamenyeranye.
Ibi Perezida Ndayishimiye yabitangarije intumwa yihariye y’umuyobozi w’Umuryango wabibumbye mu karere k’ibiyaga bigari Huang Xia ubwo yamwakiraga mu biro bye biri I Bujumbura muBurundi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2020.
VOA yatangaje ko mubyo Ndayishimiye yaganiye na Huang Xia harimo ibijyanye n’ibyo u Burundi buherutse gutangaza ko bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2020 buzaba bwamaze gufunga imiryango y’ibiro by’intumwa idazanzwe ya UN muri iki gihugu, n’ibibazo by’ihererekanya ry’abakoze ibyaha hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi byatangaje ko u Rwanda rwagaragaje ko rufite ubushake bwo guhererekanya abakekwaho guhanga umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’uwahoze ayobora iki gihugu Petero Nkurunzinza mu mwaka 2015 bivugwako bacumbikiwe n’u Rwanda.
Kuri iki kibazo ariko ngo U Burundi ntibwumva impamvu u Rwanda rwasabye ko ahaba umuhuza, cyane ko ngo ubusanzwe u Rwanda n’u Burundi ari ibihugu 2 biziranye kandi bifitanye amateka akomeye cyane ko n’indimi bavuga zijya gusa.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko ibihugu byombi byatangiye urugendo ruganisha ku kugarura umubano mwiza w’ibihugu byombi aho abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga n’abashinzwe ubutasi bw’ibihugu byombi bamaze iminsi bahura hagamijwe kugarura umwuka mwiza ku bihugu byombi.
Bivugwako mu bakekwaho kugira uruhare mu guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza bari mu Rwanda, harimo abasirikali 3 bafite ipeti rya Jenerali n’abandi batatu bafatwa nk’abasirikare bato.Nadiyshimiye kandi yanatangaje ko muri abo basirikare bacumbikiwe n’u Rwanda harimo abamwandikiye amabaruwa bamusaba imbabazi kuri ibi byaha bakurikiranweho n’ubutabera bw’u Burundi.