Ibya Gen Morani Sinayobye Barnabe bikomeje kuba urujijo,aho ntiyaba agiye gukomezanya urugendo na Col.Guado kugirango bifatanye na Twagiramungu?
Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,muri Teritwari ya Walungu,Gurupoma ya Hombo,Lokarite ya Dunga dukesha bamwe mu bahaturiye aravuga ko ku munsi w’ejo taliki 26 Ugushyingo 2020,bavuganye n’umunyamakuru wacu ukorera iKamanyola,bavuga ko biboneye umurongo w’abarwanyi mu ijoro ryo kuwa kuwa 25 Ugushyingo bambuka umugezi wa Kibali bagana mu ishyamba rya Ruyuyu,mu babashije kunagamo ijisho avuga ko yabonyemo bamwe mu bari abarwanyi ba Gen.Wilson Irategeka harimo Gen.Morani n’uwitwa Capt Torero,wahoze muri FLN.
Umugezi wa Kibali bivugwa ko wambutswe n’abarwanyi bari bayobowe na Gen.Sinayobye Barnabe Morani
Ibi bibaye nyamara hari amakuru menshi yagiye agaragara mu binyamakuru ndetse avuga ko Gen Morani yaba yarashimuswe kukagambane ka Gen.Itageka Rumbago na bagenzi be harimo Gen Jeva,ndetse bamwe mu nshuti za hafi za Gen.Morani ,zemezaga ko yaba yaraburiye muri Tanzaniya.
Abakurikiranira hafi Politiki y’ibiyaga bigari bavuga ko mu gihe aya amakuru yaba ari impamo kugaruka kwa Morani muri Congo byaba ari ibyago ku nyeshyamba zacitse ku icumu rya FARDC,kuko igice kiinini cy’abarwanyi bagizwe na Kompanyi 2 kiri inyuma ya Gen.Jeva cyahita cyiyomeka kuriwe Gen.Sinayobye Barnabe Morani,Gen.antoine Jeva agasigara ari impehe.
Abandi basesenguzi babwiye Rwandatribune ko mu gihe Gen.Morani yaba agarutse muri Congo yaba agiye kwiyunga na Col Guado bikekwa ko ari mu nzira zo gushing’umutwe we w’abarwanyi,bigakorwa mu rwego rwo guhoza amarira Twagiramungu Rukokoma,washwanye na CNRD FLN.
Gen Morani Sinayobye Barnabe ni muntu ki?
Gen Maj Sinayobye akomoka mu cyahoze ari Gikongoro ubu ni mu karere ka Nyamagabe.yize muri petit seminaire ya Karubanda i Butare.yinjiye muri ESM mu mwaka w’1994 muri cyiciro cya 35 ya ESM aza gukomereza i Kigeme ho ku Gikongoro,yahunze afite ipeti rya Adjudent eleve akomereza amasomo ya gisilikare ahitwa iBurongi muri Kivu y’amajyepfo ahakura ipeti rya Su Liyetona nyuma ahungira muri Congo Brazaville ahitwa Rukorera muri 1998 yaje kugaruka muri Equateur mu gice cya ba FDLR cyiswe Abadusuma,muri 1999 yakomereje amasomo ye muri Kaminuza ya Lubumbashi ahakura impamyabumenyi mu mateka
ari mu bashinze CNRD UBWIYUNGE anayibera Umuvugizi akaba kandi yari Umuyobozi wungirije wa Komanda FLN. Gen Maj Sinayobye akomoka mu cyahoze ari Gikongoro ubu ni mu karere ka Nyamagabe.yize muri petit seminaire ya Karubanda i Butare.
yinjiye muri ESM mu mwaka w’1994 muri cyiciro cya 35 ya ESM aza gukomereza i Kigeme ho ku Gikongoro,yahunze afite ipeti rya Adjudent eleve akomereza amasomo ya gisilikare ahitwa iBurongi muri Kivu y’amajyepfo ahakura ipeti rya Su Liyetona nyuma ahungira muri Congo Brazaville ahitwa Rukorera muri 1998 yaje kugaruka muri Equateur mu gice cya ba FDLR cyiswe Abadusuma,muri 1999 yakomereje amasomo ye muri Kaminuza ya Lubumbashi ahakura impamyabumenyi mu mateka ari mu bashinze CNRD UBWIYUNGE anayibera Umuvugizi akaba kandi yari Umuyobozi wungirije wa Komanda FLN.
Mwizerwa Ally