Abaturage bakoresha amakarita y’urugendo azwi nka Tap&Go y’ikigo AC Group barataka ubujura bakorerwa n’ababashyiriraho amafaranga y’urugendo bahagarariwe n’abasinyanye amasezerano n’ikigo AC Group, aho babiba amafaranga bagiye kongereshaho bagasanga ntayo bashyizeho ubundi bagasanga bashyizeho make kuyo babahaye.
Mukamusoni Velentine avuga ko amaze kwibwa inshuro nyinshi kuko hari igihe aba yibagiwe ayo yasigaranye ubushize yajya gushirishaho ntibayashyireho cyangwa babona ariho amugeza aho agiye bakamubesha ko bayamushyiriyeho bityo akizera ko afiteho amujyana akanamugarura nyamara ngo ntayo bashyizeho.
Mu bucukumbuzi bw’iyi nkuru bwakorewe kubongera amafaranga ku makarita Tap&Go 12 bakorera muri gare rusange za Nyabugogo, Remera na Kimironko byagaragaye ko ubujura bwafashe intera aho basa n’ababigize akamenyero ibi bigaterwa n’icyuho cyo kudatanga inyemezabwishyu zerekana ayo umugenzi ashyizeho .
Rudasingwa Aime na mugenzi we Gatanazi Justin bahagarariye aba bongera amafaranga ku makarita ari nabo baba basinyanye amasezerano n’ikigo AC Group bavuga ko batemerewe kugira icyo babitangazaho kuko ngo bavugirwa n’ikigo AC Group cyabahaye amasezerano .
Mberabahizi Emmanuel , Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa mu kigo AC Group avuga ko iki bibazo cyatewe na Sisiteme yashaje yasohoraga inyemezabwishyu, Ati” iki kibazo cyatewe n’imashini za sohoraga inyemezabwishyu ! Hanyuma sisiteme irasaza. Twabivuganye na RURA ariko badusabye gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwiyongereraho amafaranga hakoresheje telefone ngendanwa”.
Ku kibazo cy’uko abaturage bibwa AC Group ivuga ko bashizeho imashini zireba amafaranga asigaye ku ikarita
Mberabahizi Emmanuel, Avuga ko bashizeho uburyo abaturage bashobora kureba amafaranga basigaranye kugirango batibwa igihe bongeraho andi. Yagize ati” Twashyizeho uburyo bworohereza abaturage kureba amafaranga bafite , dushiraho ibyuma mu magare Rusange . ikindi tugira amakipe agenda akora ubugenzuzi tukagira n’umurongo utishyurwa ugize ikibazo aduhamagaraho. Mu bugenzuzi dukora iyo tubafashe turabahana “.
Mberabahizi, avuga ko kugeza ubu niyo bagize uwo bafata ataramo kabiri kubera ko nta mategeko avuga ku bihano uwo muntu ufashwe yibye ahabwa cyane ko RURA itigeze iyashyiraho bigatuma ababikora batabitinya. “Hari abo twafashe tubashyikiriza Polisi abandi dusesa amasezerano “.
Akomeza avuga ko iyo bagize abo bafata babashyikiriza polisi , ati” Twe dukorana n’abahagarariye abandi tuba twarasinyanye amasezerano iyo banyuranyije n’amasezerano turayasesa kuko baba batwangiriza izina akenshi usanga amakosa bayadushinja”.
Kugeza ubu abaturage bakoresha imodoka rusange mu mujyi wa Kigali bose bakoresha amakarita y’urugendo azwi nka Tap&Go , aho biteganijwe ko n’abakora ingendo hanze ya Kigali bazajya bayikoresha mu gihe cya vuba.
Nkundiye Eric Bertrand
Ac Group yakoze byinshi rwose kuko Unabasha kureba cyangwa kwishyiriraho Frw ukoresheje *182* 2*5 Tap&Go ukishyiriraho Frw cyangwaukareba balance so, abantu nibabiyoboke nubundi Frw ntiyemewe munzira
Tap&Go muduhe na Internet muri bus zo muntara ahubwo kuko muduha ibyiza kabisa