Valéry Marie René Georges Giscard d’Estaing, wayoboye u Bufaransa mu myaka yo hambere yapfuye azize Covid-19 ku myaka 94.
Perezida Valery Gscard yayoboye u Bufaransa guhera mu mwaka 1974 kugera 1981.AFP itangaza ko Giscard yaguye iwe mu rugo azize coronavirus. Amakuru ava mu muryango yashinze yemeza ko uyu mukambwe yishwe na Covid-19,bagize bati “Ubuzima bwe bwari bumeze nabi kubera ingaruka za Covid-19.”
Bakomeje batangaza ko kubera ibyifuzo yatanze mbere yo gupfa, ikiriyo cye kizakorwa mu buryo bwihariye ku mabwiriza y’umuryango.
Giscard yaherukaga kugaragara mu ruhame umwaka ushize tariki 30 Nzeri ubwo yari yitabiriye ikiriyo cya mugenzi we nawe wayoboye u Bufaransa, Jacques Chirac wanamubereye Minisitiri w’Intebe.
Yibukirwa ku ngamba yagiye azana ku buyobozi bwe zigamije kuvugurura imiyoborere n’amategeko y’u Bufaransa, nk’aho hagiyeho itegeko rya gatanya yumvikanyweho, gushyiraho itegeko ryemera gukuramo inda no kugabanya imyaka yo gutora ikaba 18.
Yagiye ku butegetsi afite imyaka 48 u Bufaransa bumaze igihe buyoborwa na General de Gaulle, azana gahunda yo guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza. Nubwo yaje asa nk’ukunzwe, ntabwo yabashije gutorerwa manda ya kabiri kuko yatsinzwe na François Mitterrand.
Valéry Marie René Georges Giscard d’Estaing yavutse kuwa 2 Gashyantare 1926, avukira mu gace ka Koblenz. Uyu mugabo wa metero 1 na Santimetero 89 ,mu mwaka 1952 yashakanye na Anne- Aymone Sauvage de Brantes bafitanye umwana umwe w’umuhungu witwa Henry Giscard Estaing.