Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie vianney yasabye abagabo bo mu karere ka Gakenke kongera gutereta abagore babo babaririmbira mu rwego rwo guca ingeso z’ubushurashuzi zikomeje gutuma baharika abagore babo.
Ibi Gatabazi yabivuze kuri uyu wa Gatatu taliki ya 02/12/2020 ,ubwo yari yasuye abaturage bo Mu kagari ka Taba, Umurenge wa Gashenyi ,ho mukarere ka Gakenke ,muri gahunda yo kwegera abaturage ,
Ni muri gahunda yogukusanya ,ibitekerezo byabaturage bitandukanye bijyanye nibikorwa remezo babona ko byakwibandwaho mu ngengo y’Imari y’umwaka utaha 2020-2021.
Mu bitekerezo by’abaturage ahanini byibanze kubinyanye n’ibikorwa remezo, byiganjemo imihanda ,ibiraro ,inyubako z’ ibikoni by’imidugudu bifuza ko akarere kabishyira mu mihigo izakorwa n’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2020-2021.
Guverineri Gatabazi yashimiye abaturage ba Gakenke ,uburyo bagaragara ko bamaze gutera imbere mu myumvire bakareka imyumvire yakera bikaba byaragize uruhare rufatika mu iterambere ry’akarere kabo.
Yagize Ati” Ndabashimira uburyo mumaze guhindura imyumvire ku rwego rushimishije ,kuburyo mu Ntara y’Amajyaruguru yose Gakenke ifite abaturage bumva bakanafasha abayobozi kwesa imihigo “
Gatabazi yakomeje asaba abagabo kureba ingeso mbi z’ubushurashuzi n’ubuharike bagatekereza ibyubaka. Yagize Ati “Bagabo mureke ubusambanyi mwongere muganirize abagore banyu, mubaririmbire twaturirimbo mwabaririmbiraga mugiteretana (mukirambagizanya) kugirango mwubake umuryango muzima.
Yakebuye Abagabo muri ayamagambo “Ati Abagabo bakino gihe ,basigaye babona abagore babo bamaze gukura (gusaza) bakabata bakajya kwishakira abakobwa bikiri bato, bita utunyogwe ,bigatuma mu miryango hazamo amakimbirane adashira ,bityo umwanya wo gukora ibikorwa by’iterambere ukaba muto ,maze ubukene bukaba karande ,no kwesa imihigo bikabananira ,bigatuma akarere kaza mu mwanya ya nyuma bakirirwa bavugango, Abayobozi ntibabegera.
Akarere ka Gakenke muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari 2020-2021 gafite imihigo mirongo inane nitandatu (86) ,igomba kweswa n’abaturage bafatanyije n’abayobozi babo .
Akarere ka Gakenke Kaje ku mwanya wa 26mu mihigo y’umwaka ushize wa 2019-2020
Masengesho pierre cèlèstin
nuko uba wivugira naho iyo hajemo urwango niyo wazana Maonna akagufasha kuririmba ntacyo wakora