Umwanditsi w’ibitabo Pamela Ankunda yasohoye igitabo yise “Pieces of Time, The silent Witness” gikubiyemo ubuhamya bwe n’inkuru y’ubugome bukabije bwakozwe na Milton Obote wayoboye Uganda .
Muri iki gitabo, Ankunda agaragazamo uburyo se umubyara Izidon Tiromwe na bagenzi be 2 bahambwe ari bazima n’ingabo za Uganda zari zahawe itegeko na Perezida Apollo Militon Obote.
Pamela Ankunda avuga ko kumenya ukuri ko se yahambwe ari muzima no kwemeza neza amakuru ko umurambo yabonye ari uwa se , byamutwaye imyaka igera kuri 5 akora ubushakashatsi. Nyuma ngo nibwo yaje kumenya ko hari irimbi ryo mu gace ka Luweero Perezida Obote yashyinguragamo abantu ari bazima.
Yagize ati” Mu gace ka Loweero naharangiwe n’umukecuru witwa
Mukazi, yambwiye ko hari ahantu bahambaga abiganjemo abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Milton Obote ari bazima , aherako ko anjyana kuhanyereka”
Mu gace ka Loweero Ankunda avuga ko yahasanze inshuti y’umuryango wabo ari yayo yamubwiye uko se yicukuriye imva akayishyingurwamo ari muzima.Yagize ati” Bari abagabo batatu,abasirikare ba Obote babazanye muri iri rimbi babasaba gucukura imva, bamaze kuyicukura barababwiye ngo musimbukiremo, Bahise bahamagara abagore bari hafi aho batangira gusiba cya Cyobo, ba bagabo bakiri bazima”
Mu muhango wo gusohora iki gitabo witabiriwe n’abanyapolotiki bakomeye muri Uganda barimo na Amama Mbabazi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Uganda.
Milton Obote yayoboye Uganda guhera mu mwaka 1966 ageza muri 1971ubwo yasimburwaga na Idi Amin. Yaje kongera kuyobora kuva 1980 kugeza 1985 ubwo yahirikwaga n’inyeshyamba za NRA zari ziyobowe na Yoweri Kaguta Museveni.
Ildephonse Dusabe