Bamwe mu bahoze ari abayoke ba RNC ya Kayumba Nyamwasa bahaye inkwenene uno mutwe ufatwa na Leta y’uRwanda nk’umutwe w’iterabwoba bavuga ko batakiri abana b’ibitambambuga ngo k’uburyo Kayumba Nyamwasa na RNC ye bakomeza kubabeshya.
Ni nyuma y’ikiganiro cyaciye kuri Radiyo itahuka yashinzwe na RNC ya Kayumba Nyamwasa cyayobowe n’umunyamakuru Serge Ndayizeye usanzwe ari umwikorezi w’inkono y’itabi ya Kayumba Nyamwasa .
Muri icyo kiganiro abatumirwa ba Serge bavuze ku bibazo n’amakimbirane akunze kuranga abantu baba mu mitwe irwanya Leta y’uRwanda no gucikagurikamo ibice kw’amashyaka akorera hanze .
Mu isesengura ryabo ryabogamiye cyane k’uruhande rwa RNC ya Kayumba . Bavuze ko babona andi mashyaka yose arwanya Leta y’uRwanda, akorera hanze nta ngufu ndetse ko nta gahunda ifatika afite , maze bagaragaza ko umutwe wa RNC wonyine ariwo ufite intego n’ingamba bisobanutse.
Nyuma y’iki kiganiro abagikurikiranye ndetse bahoze banabarizwa muri RNC ya kayumba nyuma bakaza gucika intege ,kubera amakimbirane n’amanyanga yakunze kugaragara hagati y’abayobozi ba RNC byanatumye uyu mutwe ucikamo ibice ,bahaye inkwenene Kayumba Nyamwasa n’abambari be barimo Serge Ndayizeye.
Bavuga ko iki kiganiro cyo gushimagiza RNC ya Kayumba Nyamwasa ari uruhendabana ,ko ubu bamajije kumutahura kuko batakiri abana b’impinja k’uburyo Kayumba na RNC bakomeza kubabeshya uko bishyakiye, maze banongeraho ko ari gahunda ya RNC ya Kayumba kugirango bigaragaze uko batari kandi baramaze kubatahura.
Umwe mu bahoze muri RNC ya Kayumba utarashatse kw’ivuga amazina ku mpamvu z’umutekano k’urukuta rwe rwa Facebook yagize ati:
:” Urumva ko Kayumba na RNC ye bikorera poropaganda yo kwigira beza nkaho tutabazi. Ntitukiri abana b’ibitambambuga mwakomeza kubeshya uko mwishakiye! Cyane cyane ko igihe twamaze muri RNC twasanze ahubwo ariyo itagira gahunda. Usibye amakimbirane , ubusambo n’amacakubiri gusa.”
Bakomeza bavuga ko bakurikije ibyaranze abanyamuryango ba RNC kuva yashingwa mu mwaka wa 2010 bihagije kubona neza ko RNC ari agatsiko k’abantu kashinze ishyaka ku nyungu zabo bwite babitewe n’umujinya no kwivumbura kuri Leta y’uRwanda.
Ibi Kandi byashimangiwe n’umunyamakuru Semana washinze Radiyo ikondera Libre imwe muri Radiyo y’abantu baba mu mitwe irwanya Leta y’uRwanda ikorera muri Leta z’unze Ubumwe z’amerika.
Mu kiganiro cyanyuze kuri iyi radiyo mu cyumweru gishize, Semana yavuze ko amashyaka arwanyiriza Leta y’uRwanda hanze nta ngengabitekerezo , intego n’ingamba bifatika agira kuko yose ashingiye k’umujinya no kwivumbura.
Rumwe mu rugero yatanze ni urwu mutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa . Yagize ati:” Amashyaka nka RNC ya Kayumba Nyamwasa ashingiye ahanini ku gatsiko k’abantu bashinze ishyaka bishingiye k’umujinya no kwivumbura kuri Leta y’uRwanda. Ntamategeko bagenderaho , nta na gahunda cyangwa intego ifatika bafite.
Hategekimana Claude