Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, yatangije inkundura yo guhashya magendu ikomeje kuzengereza ubukungu bw’iki gihugu.
Zimwe mu ngamba zafashwe n’umukuru w’igihugu harimo ko Intara ifatiwemo ibicuruzwa bya Magendu hazajya hafungwa umuyobozi w’Intara iyo magendu ifatiwemo.
VOA yavuze ko mu bicuruzwa bikunze gufatirwa mu Burundi byinjijwe mu buryo bwa Magendu ,ibyinshi biba bivuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo naho ibindi bikava muri Tanzania.
Ubu butumwa bukimara gutangwa n’umukuru w’Igihgu, hahise hatangira umukwabu wo gusaka ibicuruzwa bya magendu mu mujyi wa Bujumbura aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu hafatiwe amabuye y’agaciro inzoga n’imyambaro byinjijwe mu gihugu ku buryo bunyuranije n’amategeko.
Audace Niyonzima uyobora ikigo cy’imisoro cy’u Burundi yavuze ko igihugu kimaze kugaruza miliyoni 500 z’amarundi mu mwaka umwe aturutse mu bicuruzawa bya magendu bifatwa bigatezwa icyamunara.
Perezida Evariste Ndayishimiye, yibukije abayobozi n’inzego z’umutekano zikunze kugaragara mu bikorwa bya magendu ko ibihano bikomeye bibategereje nk’aho umuyobozi ashobora no gufungwa azira ko mu gace ayobora hafatirwamo magendu atabazi.