Impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Rucyinga ziravuga ko zihangayikishijwe na bagenzi babo bakomeje kwicwa polisi ya Uganda ntibyiteho yanakora iperereza ntihagire ikibatangarizwa.
Impunzi zituye mu nkambi ya Rucyinga iherereye mu burengerazuba bw’i gihugu cya Uganda zihangayikishijhwe n’iyicwa rya bamwe muri bagenzi babo bavuga ko ritumvikana. Baganira na VOA bayibwiye ko muri uyu mwaka wonyine hamaze kwicwa impunzi eshatu, ariko abazica ntibamenyekane.
Zimwe muri izi mpunzi z’Abarundi zakomeje zivuga ko ikibateye ubwoba ari uko polisi ikora amaperereza ariko ntitange raporo zayo cyangwa ngo imvano y’iryo hohoterwa imenyekane.
Zivuga ko ahanini abakora ubwo bwicanyi basanga izo mpunzi mu kazi kabo gasanzwe. Urugero ni nk’abatwara abagenzi ku mapikipiki babageza ahantu hatari abantu bakabahindukirana bakabica.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR, muri ako karere k’uburengerazuba bwa Uganda, yemeza amakuru yiyicwa ry’impunzi imwe yonyine. Yavuze ko iyo nkambi ya Rucyinga ari imwe mu nkambi zifite umutekano mwiza cyane mu gihugu. Cyakora yemeje ko polisi iri mu iperereza ryerekeye iyicwa ry’iyo mpunzi iherutse kuhagwa.
Icyakora izo mpunzi zavuganye n’Ijwi ry’Amerika, zivuga ko kuba hari bagenzi babo bamaze kwicwa n’abantu bataramenyekana bibateye ubwoba bwinshi cyane.