Umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y’Epfo n’iyo hagati SADC wemeje gusimbuza uwari umutwe w’ingabo za FIB zarwanyije umutwe wa M23 mo itsinda ry’Ingabo zizafasha guhashya imitwe yose y’iterabwoba ikorera mu Burasirazuba bwa Congo.
Ingabo zizwi nka Forces Intervention Brigade (FIB) zifashishijwe mu guhashya umutwe wa M23 zigiye kongerwa mo izindi ngabo zidakomoka muri ibi bihugu zikore umutwe witwa Quick Reaction Forces(QRF) uzafasha FARDC guhangana n’imitwe yose isigaye ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Inkuru y’ikinyamakuru defenceweb.co.za, ivuga ko uyu mutwe uzashingwa ugamije gusubiza abaturage ba Kivu zombi amahoro mu gihe bamaze igihe bahozwa ku nkeke n’imitwe y’iterabwoba.
Umutwe wingabo wa FIB yashinzwe mu mwaka 2013 , Uhuza ingabo za SADC ( Afurika y’Epfo, Malawi ,na Tanzania) zifatanije n’ingabo z’umuryango wabibumbye (MONUSCO). Izi ngabo zahawe kurwanya umutwe w’Iterabwobwoba wa M23.
SADC ivuga ko yifuza ko ingabo zizasimbuzwa uyu mutwe uhuriweho ziswe Quick Reaction Forces(QRF) zigomba gushingwa kurandura imitwe igiteje ibibazo mu Burazirazuba bwa Congo nka ADF irwanya ubutegetsi bwa Uganda na FDLR irwanya Leta y’u Rwanda.