Mu ijoro ryo kuwa Gatanu w’icyumweru gishize kuwa 04 Ukuboza 2020, umuturage witwa Mutuyimana Jean Claude uzwi cyane ku izina rya Matarukira afunzwe azira ko yanze kwinjira mu Ishyaka rya CNDD – FDD riri kubutegetsi mu gihugu cy’u Burundi .
Amakuru dukesha ikinyamakuru RPA, mu kiganiro Humura Burundi , avuga ko uyu muturage yafashwe n’imbonerakure ziyobowe n’uzwi cyane kugatazirano ka Shimwe, afatanije n’uwitwa Nduwimana Desire na Mugisha ngo zamufashe zimusanze iwe ariko ngo bakaba bari bafite gahunda yo kumwica ariko ntibagere kuri uwo mugambi bitewe n’uko bamufashe ari mu masaha ya kare .
Mutuyimana ngo yafashwe ashinjwa ko yanze kuba umuyoboke w’ishyaka riri ku butegetse ariko ngo icyatumwe aticwa n’izi mbonerakure ni uko bananiwe kumvikana ku cyemezo kimwe nyuma bikarangira bemeje ko ajyanwa gufungirwa muri Kasho ya zone ya 15 ya Marambya , muri Komini ya Mutimuzi Intara ya Bujumbura ngo bamutwaye kuri moto ya Mugisha umwe muri izi Mbonerakure.
Abaturage baturanye n’uwafashwe barasaba Ubutegetsi bw’u Burundi gufungura uyu mugabo witwa Mutuyimana Jean Claude kuko ngo asanzwe ari inyangamugayo “kuva kera bamugendagaho bamusaba ko yinjira muri CNDD- FDD ariko arabyanga, kuwa Gatanu baje kumufata ariko ntibemeranya ku cyemezo cyo kumwica bahita bamujyana kumufunga . Turasaba ko bamurekura kuko twe twari tubanye neza”.
Sano Nkundiye Eric Bertrand