Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku Buzima n’Imibereho by’Abaturage RDHS 2019-2020(Rwanda Demographic andHealth Survey)bukorwan’Ikigocy’Igihugucy’Ibarurishamibare(NISR)kubufatanye na Minisiteriy’Ubuzima bwagaragaje ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cyo kugwingira.
Ubushakashatsi bwaherukaga gukorwa muri 2014-2015 bwgaragazaga ko 28.5% by’abana bari munsi y’imyaka itanuba bari bafite ikibazo cy’igwingira,bivuze ko igwingira mu bana ryiyongereyeho 5% hagati ya 2014-2020.
Muri rusange, abana bari munsi y’imyaka 5 bari bafite ibiro bike bikabije ugereranyije n’uburebure bwabo bagabanutseho 1%, bavuye kuri 2% muri 2015, mu gihe abari bafite ibiro bicye ugereranyije n’imyaka cyangwa amezi bafite na bo bagabanyutseho 1% bava ku 9% muri 2015 ubu bakaba bageze ku 8%.
Mu myaka itanu ishize, ijanisha ryagabanutseho 5% ugereranyije n’uko ikibazo cyari giteye ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwa Gatanu RDHS 2014-2015, kuko bwo byagaragazaga ko mu bana icumi bane baba bafite igwingira (38%).
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Yusuf Murangwa, avuga ko Guverinoma y’u Rwanda , yashyizeho ingamba zo kurwanya igwingira bigaragara ko zitanga umusaruro bituma igwingira rigabanukaho 5% mu myaka itanu ishize. ati”Mu Ntara eshatu Amajyepfo, , Uburengerazuba, Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali habayeho igabanuka ry’imibare y’abana bagwingiye, mu Ntara y’Amajyaruguru ho iyi mibare yariyongereye”.
RDHS 2019-2020 igaragaza ko uretse mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba, mu zindi Ntara igipimo cy’igwingira kiri hejuru ya 30% Igihugu cyari kihayeho intego.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, avuga ko nubwo hari intambwe yatewe mu kurwanya igwingira hakiri n’ibyo gukorwa kuko intego Igihugu cyari kihaye kugeraho uyu mwaka itagezweho ko bisaba gukomeza kongera imbaraga mu bijyanye no gufasha imiryango kubona ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri no gukomeza ubukangurambaga hakabaho kuzamuka kw’imyumvire mu miryango ku birebana no kurwanya igwingira binyuze mu gutegura indyo yuzuye.
RDHS 2019-2020 , igaragaza ko ubu bushakashatsi bwakorewe ku ngo 13,005 zatoranyijwe mu turere twose ahabajijwe abagore 14,634 n’abagabo 6,513. Ubu bushakashatsi bukorwa buri myaka itanu bugatanga amakuru afasha mu igenamigambi na politiki by’igihugu.
Ubushakashatsi bwaherukaga bwakozwe mu myaka itandukanye 1992,2000,2005,2010 na 2014-2015 aribwo bwaherukaga.
Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima, bwibanda ku bipimo bigaragaza ikoreshwa rya serivisi z’ubuzima n’ibindi bipimo bifasha gusobanukirwa imihindagurikire y’imibereho y’Abaturarwanda.
Nkundiye Eric Bertrand