Papa Francis yageneye imfashanyo y’121,000 by’amadorari ya Amerika abakozweho n’ibitero by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru y’igihugu cya Mozambique.
Iyo mfashanyo ikurikiye ubusabe bwa Musenyeri Luis Fernando Lisboa wa diyosezi ya Pemba, wari wasabye Papa ko yagoboka abaturage babarirwa mu bihumbi bataye ingo zabo kubera ibitero by’intagondwa ziyitirira idini ya Isilamu.
BBC ivuga ko kuva mu mwaka wa 2017, izo ntagondwa zikomeje kugaba ibitero bya kinyamaswa muri iyo ntara ikungahaye ku bikomoka kur Peterori.Abantu bagera hafi ku 430,000 ntibakigira aho kuba kubera ibyo bitero.
Musenyeri Lisboa amaze igihe akora ubukangurambaga yise “Dushyire hamwe tugoboke Cabo Delgado”, Yabwiye abanyamakuru ko iyo mfashanyo yatanzwe na Papa Francis igiye gukoreshwa mu kubaka amavuriro ahantu abantu bataye ingo zabo basigaye bacumbitse, by’umwihariko mu turere twa Montepuez na Chiure.
Mu cyumweru gishize, intumwa z’inama nkuru y’abepiskopi bo mu karere k’amajyepfo y’Afurika zasuye iyo ntara ya Cabo Delgado, ku butumire bwa Musenyeri Lisboa.
Izo ntumwa zasabye ko ikibazo cy’umutekano mucye muri ako karere kibonerwa umuti byihutirwa ndetse n’abataye ingo zabo bakagezwaho imfashanyo byihuse.