Nyuma y’impaka ndende mu Rukiko (canton ya Vaud), mu Busuwisi , icyahoze ari villa y’uwahoze ari umunyagitugu wa Kongo Mobutu hamwe n’umutungo we i Savigny byagurishijwe .
Uyu mutungo waguzwe muri cyamunara mu 2016 ku mafaranga agera kuri miliyoni esheshatu (hafi miliyoni 5.6 z’Amayero) na UBS.
Ku wa gatandatu ushije , umuvugizi w’iyi banki, Jean-Raphaël Fontannaz, yatangarije Keystone-ATS ati: “UBS yagurishije iyo nzu mu kigo rusange ku giciro gishimishije uyu Muyobozi ntiyagaragaje akayabo k’amafaranga nyayo bayiguze
Niba umwirondoro wa nyiri Domaine des Miguettes , inzu ishimishije yahoze ari iy’umunyagitugu Mobutu Sese Seko – ikomeje kuba amayobera, izina rimwe ariko rigaragara muri iyi dosiye ni iry’umushoramari n’umucuruzi Genevan Ronald Zacharias.
Mu kinyamakuru Vaudois Zacharias yavuze ko “igiciro cy’ubuguzi cyegereye ibyo UBS yemeye kugira ngo isubize imitungo kuruta uko byagereranijwe n’ubushinjacyaha”.
Inyubako yiswe Domaine des Miguettes ihagaze ku buso bwa m2 700 . Ikaba ikikijwe n’ubusitani n’ishyamba bifite m2 60,000.
Iyi nzu y’agatangaza iherereye bugufi bwa Lausanne, yaguzwe mu 2001 n’abashakanye. Icyo gihe aba bashakanye bari bakoresheje amafaranga make ugereranije no kuyagura angana na miliyoni 3 z’amayero.
Mbere y’ibyo, yari iy’uwahoze ari perezida wa Zaire, wapfuye muri Nzeri 1997, apfira muri Maroc azize kanseri ya prostate, Mobutu yategetse icyahoze ari Zayire, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), mu myaka irenga 30.
Inzu ya Savigny yari yashyizwe mu rukurikirane amezi make mbere y’urupfu rwe, hashingiwe ku cyifuzo cy’igihugu cye. Nyuma, ibikoresho bya villa n’imodoka byagurishijwe.
Ubusuwisi bwari bwarabonye miliyoni 7,6 z’amayero) Bwana Mobutu. ku mpamvu z’uko DRC itashoboye gukurikirana imanza hubahirijwe amategeko kuri iyi nzu, hafashwe umwanzuro wo guhagarika amafaranga yari yarekuwe agasubizwa abaragwa b’umunyagitugu bafitanye isano rya Bugufi.
Src: AFP
Nkundiye Eric Bertrand