Mu gihe hamaze iminsi humvikana ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bice bitandukanye by’igihugu , kuri ubu inteko ishingamategeko imitwe yombi bahagurukiye iki kibazo nk’urwego rushinzwe gushyiraho amategeko n’inshirwamubikorwa ryayo.
Senateri Jean Pierre Dusingizemungu, avuga ko mu Rwego rwo kurwanya igwingira n’ibirire mibi hagomba kuba ubufatanye n’urwego rw’abikorera bagasobanurirwa gahunda yo kurwanya igwingira n’imirire mibi . Ati” Abikorera barakenewe muri uru rugendo bagasobanurirwa gahunda yo kurwanya igwingira n’imirire mibi ,hakabaho uburyo bwo gufasha nganda zikora inyunganiramirire gukora ibihendutse buri muturage yabona bitamugoye”.
Depite, Uwamariya Odette, avuga ko kugirango hakemurwe iki kibazo hagomba kubaho igenamigambi n’ingengo y’imari bigashirwa mu bikorwa ariko ngo hakibandwa cyane uhereye ku rwego rw’umudugudu hakibandwa ku bana bafite iki kibazo ko bizatuma imibare igabanuka.
Abadepite biyemeje guhangana n’iki kibazo hakongerwa ingengo y’imari no kuyishyira mu bikorwa , kubaka ubushobozi bw’inzego ku buryo ngo muri 2024 bazagabanuka bakava 33% bakagera kuri 19% nk’intumbero igihugu cyihaye mu myaka irindwi NST1 2017-2024
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gahunda y’imbonezamikurire mu bana NECDP, Dr. Anita Asiimwe, avuga ko u Rwanda rwiyemeje kurwanya icyo kibazo ku buryo rwihaye intego ko ikibazo cy’abana bagwingiye kigomba kugabanuka hashingiwe ku kuganya imyumvire bigisha abaturag. Ati” Dufatanya n’inzego z’ibanze n’abajyanama b’ubuzima mu kwigisha ababyeyi uko bategura indyo yuzuye”.
Asiimwe akomeza avuga ko bashyize imbaraga mu kurandura imirire mibi bahereye mu kurirwanya mu mizi mu bikorwa bidatanga umusaruro ako kanya ari bizarirangura ( Nutrition Sensitive) aho byagenewe n’angana 80% ingengo y’Imari igenerwa kurwanya imirire mibi , ibikorwa by’ako kanya bikagenerwa angana na 16%.
Ingengo y’imari ishyirwa mu kurwanya igwingira n’imirire mibi Ingana ite?
Muri Porogaramu y’Igihugu y’Imbonezamikurire y’abana bato (NECDP), hagenewe ingengoyimari Ingana na 9,950,000,000 yo guhangana n’igwingira n’imirire mibi
Muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi hashyirwa angana na 8,492,919,432 mu kurwanya imirire mibi bihereye mu bihinzi n’ubworozi
Icyo ubushakashatsi buvuga ku igwingira n’imirire mibi
Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku Buzima n’Imibereho by’Abaturage RDHS 2019-2020(Rwanda Demographic and Health Survey) bukorwa n’Ikigocy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR)ku bufatanye na Minisiteriy’Ubuzima bwagaragaje ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cyo kugwingira.
Ubushakashatsi bwaherukaga gukorwa muri 2014-2015 bwagaragazaga ko 28.5% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’igwingira,bivuze ko igwingira mu bana ryiyongereyeho 5% hagati ya 2014-2020.
Ni iki gitera igwingira n’imirire mibi?
Akenshi ikiritera ntibabona ifunguro ryiza kandi rigizwe n’indyo yuzuye bigatuma bakunda kurwaragurika kandi bakavukana ibiro bike. Kugwingira biracyagaragara cyane mu bana bo mu cyaro n’abavuka mu miryango ikennye.
Ibikorwaremezo by’isuku n’isukura bidahagije biri mubikomeza gutuma umubare w’abagwingira ukomeza kwiyongera. Ingo 64 ku ijana gusa ni zo zifite ubwiherero busukuye naho ingo 47 ku ijana gusa ni zo zishobora kubona amazi meza ku ntera ya metero 500 uvuye aho batuye, naho Ingo zingana na 5 ku ijana gusa ni zo zifite ibikorwa remezo bizifasha gukaraba intoki n’amazi n’isabune.
Nkundiye Eric Bertrand