Mu nteko ishingamategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hadutse imirwano ikomeye yahuje abashyigikiye Perezida Tshisekedi n’uruhande rwa Josep Kabila bananiwe kumvikana ku ugomba kuyobora inteko.
Intandaro y’iyi mirwano yaturutse ku kuba abo ku ruhande rwa Joseph Kabila bababajwe bikomeye n’uko abo ku ruhande rwa Perezida Tshisekedi bashakaga gukura Jeanine Mabunda ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’iyi nteko bagatora undi.
Amashusho akomeje gukwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bamwe mu bagize inteko baterana intebe mu cyumba cy’inama cy’inteko ishingammategeko kiri mu murwa mukuru Kinshasa. Bivugwa ko iyi mirwano n’imvururu byabereye muri iyi nteko bitatinze kuko polisi yahise ihagera ikabatatanya.’
Umwuka mubi muri Politiki ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wadutse guhera ku Cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2020 ubwo perezida Tshisekedi yatangazaga ko atakiri mu cyiswe “Union sacrée”cyamuhuzaga na Perezida ucyuye igihe Joseph Kabila . Iki gihe kandi ni nabwo yahise atangaza ko ateganya gusesa Inteko ishingamategeo na Guverinoma bisanzwe byiganjemo abayoboke b’ishyaka FCC rya Joseph Kabila.
Madamu Jeanine Mabunda ukomoka mu sihyaka FCC rya Joseph Kabila ashinjwa na bagenzi ko abayoboye nabi, ibyo bikaba ariyo mpamvu ejo ku wa Mbere bakoze amatora amusaba kwegura.
Tshisekedi yemeje ko igihe inteko ishingamategeko na Guverinoma byaba bikomeje kumunaniza kugera ku ntego ye n’ibyo yemereye abaturage azabisesa byana na ngonmbwa agatumizaho andi matora nkuko abyemererwa n’itegeko.
Ildephonse Dusabe