Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr. Daniel Ngamije yatangaje ko Abanyarwanda baratangirana n’umwaka utaha bahabwa urukingo rwa Covid-19 ikomeje kuba akarande mu Rwanda n’Isi yose muri usange.
Ibi Minisitiri Ngamije yabitangarije mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa kane tariki 10 Ukuboza 2020.Dr Ngamije Daniel yatangaje ko u Rwanda rwubahirije itariki ya 07 Ukuboza 2020 yari yatanzwe nk’igihe ntarengwa ibihugu byose bigomba kuba byatanze ubusabe bw’inkingo za COVID-19, aho ari kimwe mu byemerewe kuzahabwa inkingo 20% by’abaturage bose b’igihugu mu cyiciro cya mbere.
Izi nkingo zizatangwa n’ihuriro rigamije kwihutisha kugeza urukingo rwa Covid-19 ku bihugu, Covax, ari naryo rizazigura ku ikubitiro rikazisaranganya hirya no hino mu bihugu by’Isi.
Mu Rwanda abazahabwa urukingo mu cyiciro cya mbere harimo abakozi bo kwa muganga, abafite indwara zitadakira nk’umuvuduko w’amaraso, diabète, asthma n’izindi zo mu buhumekero, abakuze bafite hejuru y’imyaka 65, abakora mu nzego zituma bashobora kugira ibyago byo kwandura nko kuri gasutamo n’abandi bahura n’abantu benshi.
Ubusabe bw’inkingo zibagenewe bwaratanzwe, ubu igihugu cyatangiye imyiteguro yo kureba aho abo bantu baherereye ku buryo binabaye ngombwa hashobora gukorwa urutonde rwabo igihe cyazagera bakaba barateguwe ku buryo bahabwa urukingo.
Nta gihe ntakuka kiremezwa cy’igihe urwo rukingo ruzaba rwamaze kugerera mu gihugu, kuko magingo aya rutaremezwa ndetse n’inganda zitaratangira kuzikora ku bwinshi ku buryo zakwirakwizwa hose.
Ati “Urukingo rubonetse kuko inganda nazo zigomba gutangira kurukora kandi zihereza ibihugu byose ku Isi, ni ukuvuga ngo nibura abo 20% inkingo twazibona mu mpera z’ukwezi kwa gatatu umwaka utaha hanyuma abandi bakazagenda bakurikira uko inganda zigenda zongera ubushobozi bwazo bwo gukora inkingo.
Bazaruhe abarushaka kuko ruhishe byinshi