Inyeshyamba za FPP ABAJYARUGAMBA zirashinjwa gushimuta gushimuta umwarimu wo mu mashuri abanza iKatwiguru
None ku wa gatandatu, tariki ya 12 Ukuboza, ibikorwa by’uburezi byahagaze nyuma y’uko Inyeshyamba za FPP Abajyarugamba zishimuse umwalimu mu gace ka Katwiguru muri Zone ya Rutshuru, mu Majyaruguru ya Kivu.
Ahanini, ishimutwa ry’umwarimu wo mu mashuri abanza ryabaye ku mugoroba wo ku wa gatanu, 11 Ukuboza ubwo uyu mugabo bamusanganga iwe aho atuye mu mujyi wa Katwiguru.
Ubuyobozi bw’Amashuri yose muri ako gace bwafashe icyemezo cyo gufunga imiryango,kugeza igihe iki kibazo kizakemukira,ibi bikaba byatunguye Abanyeshuri bari bahageze bazindutse.
Aimé Mukanda Mbusa, uzwi cyane muri Rutshuru yemeza aya makuru mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wacu uri iGoma, yamaganye iki gikorwa kigayitse cyo gushimuta nk'uko we akomeza abivuga,ati:byari bisa nkaho byazimiye .
Umwe mu bayobozi ba Lokarite ya Katwiguru baganiriye n’itangazamakuru,yemeje ko aba barwanyi bashimuse uyu mwalimu ari abo mu mutwe w’Abanyarwanda witwa FPP ABAJYARUGAMBA bakorana na RNC ya Kayumba Nyamwasa bakaba bakuriwe na Col.Dan Simplice.
Umutwe FPP ABAJYARUGAMBA washinzwe ryari?
Intandaro yo kwigomeka kwa Maj.Musuhuke n’amakimbirane yagiranye na Nyakwigendera Gen.Mudacumura,
n’abahoze muri uyu mutwe yemeza ko Soki Sangano yari umusilikare wa FDLR akaba yari afite ipeti rya kapulari, nyuma yaje kwivumbura ku buyobozi bwa FDLR mu mwaka w’2005 ajya kwishingira uwe mutwe wa gisilikare yise FDLR-Soki, akaba yari afite abasilikare bagera kuri 300 kandi abenshi akaba ari abakongomani.
Soki Sangano amaze kwivumbura kuri FDLR, agashinga umutwe we wa gisilikare yahise yiha ipeti rya Major, bitewe ni uko yatoraguraga abasilikare bavuye mu mitwe inyuranye y’abakongomani byatumye abasilikare b’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 bacengera igisilikare cye kugeza ubwo bamuhitanye.
Mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu nibwo Soki Sangano Musuhuke yafashe abasilikare be 9 bamurinda maze afata urugendo rwo kujya kubonana n’abayobozi ba M23 mu rwego rwo gufata intwaro n’ibindi bikoresho ndetse no kurebera hamwe n’abayobozi ba M23 gahunda y’ibikorwa bafatanya.
Majoro Sangano ageze mu nzira yahise agwa mu gico cy’ingabo za M23, ubwo imirwano ihita itangira, bitewe n’uko abasilikare ba M23 bari bamuteze neza bashoboye kumwica kimwe n’ababasilikare 9 bose bari bamurinze, imirwano yarangiye kuwa gatatu taliki ya 9/07/2013 saa kumi za mu gitondo yatangiye saa tanu z’ijoro kuwa kabiri,urupfu rwe rukaba rwaraturutse ku kagambane k’aborozi bo mu gace ka Rutshuro yari yaramariye inka azirya izindi akazishimuta, akaba aribo bifashishije M23 kugirango bihorere.
Nyuma y’urupfu rwa Majoro Sangano,Mai Mai Soki yaje guhindura izina iba umutwe wa Politiki witwaje intwaro wihuza na Minani Jean Marie Vianney wari iBurayi,uhabwa izina rya FPP ABAJYARUGAMBA,Komanda mukuru agirwa Col.Dan,naho Umuvugizi w’ingabo aba Cpt.Mayanga wahise yicwa na FARDC.
Mwizerwa Ally