Bamwe mu ba Pasiteri birukanwe umwaka ushize mu gihugu cya Uganda baratangaza ko itorero ryabatereranye kuko ubu umwaka ushize bari mugihirahiro.
Mu kiganiro bagiranye na rwandatribune.com bakifuza ko amazina yabo atangazwa bavuga ko bakimara kugarurwa mu Rwanda itorero ryabo ryababwiye ko rigiye kubaha aho baba bashumbye ariko barategereje baraheba.
Bagize bati ” twoherejwe mu maparuwasi twaturukagamo mbere maze twizezwa ko mugihe cya vuba bazaduha aho dushumba ariko ubu amaso yaheze mu kirere.
Undi nawe ati ” birababaje kubona umuntu yari umushumba ariko aho bamushyize mu itorero bagashaka ko aba umukristo usanzwe, twakoze akazi keza muri Uganda kandi kanatanze umusaruro ariko uko turimo gufatwa ntabwo aribyo ndetse ntibikwiriye”.
Umuvugizi w’itorero ADEPR Pasiteri Ndayizeye Isae avuga ko itorero ritigeze ritererana Abapasiteri babo.
Ati ” ikibazo cyabo kirazwi nibihangane kuko hashyizweho itsinda rishinzwe kugisesengura no kugikemura, nibategereze bihanganye rero kuko kirimo kwigwaho”.
Pasiteri Ndayizeye abajijwe igihe kizakemukira avuga atatangaza igihe ,kuko iryo tsinda rigomba gutangariza rimwe ibyavuye mu isesengura ririmo gukora kubibazo byose biri mu itorero.
Akomeza agira ati: erega hari ibigomba kugenderwaho kugirango umupasiteri ahabwe aho ashumba mu itorero, ntabwo rero bikorwa mukajagari. Turashima umurimo bakoze kandi watanze umusaruro Imana izabahembera”.
Avuga ko itorero ADEPR rifite gahunda yo kogeza no gusakaza ivugabutumwa ryabo mubindi bihugu bitari Uganda.
” ntabwo twari twiteguye ko babirukana muri buriya buryo, gusa turashima ko bari amahoro kuko bari mugihugu gifite umutekano kuko insengero zimwe zirafunze kubera Covid 19 ndetse n’imipaka kugirango tubashe gukurikirana ikibazo cyabo”.
Aba bapasiteri birukanwe n’urwego rw’ubutasi (CMI) rw’igihugu cya Uganda mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, aho bashinjwaga ubutasi, Ibi bikaba byarabaye nyuma y’umubano w’uRwanda na Uganda uziyemo agatotsi.
N’ubwo bimeze bityo bamwe mu Pasiteri birukanwe muri Uganda bakazanwa mu Rwanda kubera kutakirwa na ADEPR,bakicwa n’ubushomeri hari abafashe icyemezo cyo gusubirayo kuko benshi ari naho bari bafite amasambu bagerayo bagahita batabwa muri yombi mubo twamenye n’uwitwa Pasiteri Maboko,nkuko twamuvuzeho mu nkuru y’ubushize yagiraga iti: https://rwandatribune.com/pasiteri-maboko-augustin-na-past-nsengiyunva-gaspard-ba-adepr-uganda-bongeye-gushimutwa-na-cmi/
Kayiranga Egide