Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu 12 ukuboza 2020, mu rugo ruri ku mutumba wa Rubirizi, muri komini ya Mugina , intara ya Kibitoki ku isaha ya saa yine abantu bataramenyekana bateye urugo batemagura abantu babiri umugabo n’umugore bakekwaho uburozi.
Amakuru dukesha Radio RPA, avuga ko aba bantu binjiye mu rugo rwa Bahamwinyakamwe Gaspard , mu masaha y’ijoro aba bantu batemye umugore n’umugabo babakekaho uburozi baratemagurwa bagirwa intere .
Hatungimana Mariya ,Umugore wa Bahabinyakamwe Gaspard abaturanyi bavuga ko yatemaguwe cyane akagirwa intere ko Nta kizere cyo gukira, umugabo n’umugore ubu bajyanwe kwa muganga kugirango bavurwe.
uyu muryango ubaye uwa Kane utewe ugatemagurwa mu gihe kitarenze icyumweru kimwe Abatera iyi miryango banjira mu ngo babashinja uburozi bakabatema ariko ngo mbere yo gutera urugo barabanza bagakwirakwiza impapuro zitariho umukono zigakwirakwizwa ku ngo zitandukanye zikekwaho uburozi zigateguzwa bazicwa.
si uyu muryango gusa kuko Habonimana Michel , w’imyaka 60 yatewe ku kazi aho akorera akazi k’ubuzamu ku ishuri ribanza rya Bumbiri, aricwa atewe Gerenade ashinjwa uburozi n’abantu bataramenyekana . abaturage bakaba bakomejwe kwicwa bashinjwa uburozi n’abantu bataramenyekana .
Nkundiye Eric Bertrand
(Xanax)