Kuva kuwa 14 Werurwe 2020 Covid-19 igeze mu Rwanda, abantu 6,659 bamaze kuyandura. muri aba abamaze kuyikira ni 5,955 naho abagera kuri 56 yarabahitanye.
Mu minsi ibiri ishize (mu masaha 48) ashize mu Rwanda handuye abagera kuri 230 , harimo abantu 131 banduye ku munsi w’ejo kuwa 13 Ukuboza 2020 mu turere 9 n’umujyi wa Kigali.
Tugendeye kuko icyorezo cyagiye kigarara mu gihugu kuva muri Werurwe bigaragara ko ubwandu bushya bwongeye kuzamuka, bigatera inkeke kurushaho kuko buri mu bice byose by’igihugu.
Mu kwezi kwa Werurwe kwarangiye hafashwemo ingamba zikomeye z’ubwirinzi , harimo Guma Mu Rugo y’ibyumweru 2 yatangiye kuwa 18 Werurwe 2020. Nyuma y’ibyumweru bibiri Inama y’abaminisitiri yongeye guterana yemeza ko igihe cya Guma Mu Rugo cyongereweho ibindi byumweru 2.
Nyuma ya Guma Mu Rugo ,Guverinoma yatangiye koroshya ingamba zari zarafashwe aho ibikorwa bimwe byongeye gukomorerwa , hagakoreshwa ½ cy’abakozi bari basanzwe.
Umuntu wa Mbere yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda kuwa 31Gicurasi 2020, icyo gihe umubare w’abamaze kwandura wari ugeze kuri 256.
Ku va ubwo umubare w’abandura wakomeje kwiyongra ari nako n’abakira nabo biyongera , kugeza mu mezi make ashize aho abantu batangiye kwiyongera, ari nako n’umubare w’abapfa ugenda uzamuka.
Mu minsi ibiri yonyine ishize mu Rwanda handuye abantu 230 , umubare ujya kungana n’uwari uhari ubwo Covid-9 yari imaze hafi amezi atatu mu gihugu kuko mu mpera za Gicurasi, mu Rwanda hari hamaze kwandura abantu 256 gusa.
Impungenge n’icyoba ku banyarwanda kubw’inama y’Abaminisitiri idasanzwe igiye guterana kuri iki gicamunsi.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 nibwo Guverinoma yaoshoye itangazo rivuga ko kubera ubwiyongere bwa Covid-19 Inama y’Igihugu y’umushyikirano yari iteganijwe kuba kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukuboza yasubitswe. Ni icyemezo biteganijwe ko cyemezwa n’inama y’abaminisitiri idasanzwe iteganijwe kuri uyu mugoroba.
Biturutse ku bwiyongere bw’ubwandu bushya , abantu ubwoba ni bwose ku ngamba ziri bufatirwe mu nama y’abaminisitiri iteganijwe kuri uyu mugoroba, aho abatekereza kure batangiye gukeka ko hari indi myanzuro ikomeye ishobora gufatirwamo mu rwego rwo kurwanya ubwandu bushya bw’icyorezo harimo nka Gahunda zo gufunga bimwe mu bikorwa byakomerewe na Guma mu Rugo.
Ibi biravugwa kandi mu gihe Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda aherutse gutangaza ko urukingo rwa Covid-19 ruzatangira gutangwa mu Rwanda guhera muri Werurwe 2021, aho ku ikubitiro hazakingirwa 20% by’Abanyarwanda biganjemo abakozi bo kwa Muganga , abageze mu za bukuru, n’abafite ibibazo by’ubuhumekero nka bamwe mu bibasirwa n’icyorezo.