Bakigera kuri iyo nzu barasuhuza ariko bafite ubwoba bwinshi, umugore arikiriza arasohoka agirango arebe abo bantu baje icyo gihe. Asanga ni abana beza Nyangufi amutekerereza ibyago bahuriye nabyo mu ishyamba, arangiza avuga ati “None twabasabaga icumbi ejo tugataha”. Umugore arebye utwo twana ukuntu ari twiza, akubitiye ho nuko umugabo we atunzwe no kurya inyama z’abana nkabo, abasubiza afite agahinda Ati “ese bana banjye nanone mwazanywe niki hano? Ubuse ndabaraza hehe? Ko uru rugo ari urw’igisimba, kikaba gitunzwe no kurya abana nka mwe”.
Nyangufi aramusubiza ati “nanone ni hahandi nutaducumbikira impyisi ziraturya, ikiruta nuko twaribwa n’umugabo wawe aho kuribwa n’inyamaswa zo mu ishyamba, Cyangwa se umudusabire imbabazi ahari ntiyaturya. Nuko mukanyamuryabana agira impuhwe nyinshi acumbikira abo bana, yibwira ati “ubwo dufite inzu nini ndabahisha kugera mugitondo cya cyago ntikiri bubimenye”.
Ubwo umugabo yari ataratahuka, nuko umugore ajyana abana mu nzu abereka aho iziko riri barota imbeho yari yabagagaje. Iryo ziko ryari ritaze ho intama yose yari ibikiwe Nyamuryabana aho ari butahukire. Abana barangije kota, bumva ikintu gikubise urugi kigira nka gatatu, ni Nyamuryabana wari utahutse. Ako kanya wamugore ahisha abana munsi y’igitanda maze yihuta ajya gukingurira umugabo we. Nyamuryabana akigera munzu abaza niba ibiryo byahiye, kandi niba inzoga yari itaze bayitaruye.
Ubwo ahita ajya kumeza umugore amuzanira ya ntama ariko Nyamuryabana bimwanga munda akomeza kurehareha hirya no hino, Bigeze aho abaza umugore ati “ariko wamugorewe ko hano hanuka urubisibisi”. Umugore aramusubiza ati ahari ni akanyana maze gukuraho uruhu, hashize akanya gato Nyamuryabana yongera kubwira umugore we ati “hano hagomba kuba hari inyama mbisi”. Ubwo ariko ijisho yendaga kurimutoboza. Yungamo ati “kandi hano haranuka uruntu runtu” ayo magambo ayavuga ahaguruka agenda aboneza kuri cya gitanda abana bihishe munsi.
Akigera kuri icyo gitanda asanga abana bihishe munsi yacyo maze ariyamira ati “nkwice kandi nkurye rutarara inyama y’umwana w’umuntu”. Abwira umugore we ati “ntureba ko washakaga ku nshuka wa mugorewe w’ikivume yewe sinzi niba nawe ntazakurya, amahirwe ugira nuko ushaje kandi naramenyereye kwitungirwa n’inyama z’abana bo baba bafite umubiri w’ itoto. Ubu rero ngize amahirwe cyane, kuko hari abashyitsi bagombaga kungendera muri iyi minsi none nkaba mbonye inyama nziza zo kubazimanira ntavunitse”.
Umugore abuze uko agira ati “nubundi narimbakubikiye ngo umwe uzamurye ejo abandi tuzabazimanire abashyitsi”. Nuko Nyamuryabana agenda shikanuza umwe umwe munsi y’igitanda maze arabitegereza. Abana bagira ubwoba bwinshi maze bapfukamira icyarimwe kugirango bamusabe imbabazi ariko biba iby’ubusa kuko yari inyamaswa irusha izindi zose ubugome. Aho kugira impuhwe ngo aba babarire ahubwo yakomezaga kubacengezamo ibyiso bye bimeze nk’ibishirira yenda gusuma ngo abamire bunguri.
Bigeze aho aza kubwira umugore we ati “mba ndiyemo umwe nonaha nuko naba niyangirije iriya mihore nduzi bafite igomba kuzavamo umufa utagira uko usa, ntawuzawuvirira ye”. Nyamuryabana yikanashya ajya hirya abaka igikota cye aragityaza arangije afata n’igihoro cye aragikubira. Ubwo babana barareba ariko babuze aho barigitira, ubwo afata cya gikota cye agiye kukidudubiza umwe muri bo umugore agifatira inyuma amucyaha aramubwira ati “ubwo urashaka gukora iki muri iki gicuku? Ubwo ntiwakwihangana ngo turyame, ko ejo uzaba ufite igihe gihagije, Have bareke uzabice ejo umaze kuruhuka.
Umugabo aramutwama ati “ceceka aho wa mugore we, ntuziko nindara mbishe ejo aribwo inyama zizaryoha, kandi zikoroha”. Umugore ati “ariko iyo sinda nini ni indogano, ubonako izi nyama zose ziri aha ejo uzaba wazimaze? Dore hari inyana yose, intama ebyiri n’uruhande rw’ingurube ibyo byose ejo bizaba byashize”? Umugabo ati “nikoko noneho bazane ubagaburure batavaho bananuka tukazabura inyama nziza” Maze nurangiza kubagaburira ubaryamishe neza.
Umugore yumva ibineza neza byuzuye umutima aherako azanira babana ibiryo ariko ntibashoboye kubirya kuko bari bakutse umutima. Naho nyamuryabana yisubirira ku kibindi cye ibyishimo byamusaze, kuko yaramaze kubona ikizamunezeza we nabashyitsi be. Ikirura kiranywa karahava intere y’umusinzi yigira aho umugore ahirikira ku buriri.
TUYISINGIZE Nazard