Inzego z’ubuzima mu Rwanda zavuze ko umujyi wa Musanze washyiriweho ingamba zikarishye zo guhangana na COVID 19 kubera ko umaze iminsi ugaragaramo abarwayi benshi.
Kimwe mu byemezo bikomeye byafashwe ni ukugabanya igihe abantu bemerewe kumara batari mu ngo zabo.
Mu gihugu hose abaturage barasabwa kutarenza isa tatu y’ijoro bakiri hanze mu gihe cy’icyumweru ndetse ntibarenze saa mbiri mu bihe bya Noheli n’Ubunani.
Mu karere ka Musanze kari mu majyaruguru y’igihugu ho ingamba zakajijwe cyane kuko bo bategetswe kugera mu ngo bitarenze saa moya z’umugoroba.
Habaye iki muri aka gace cyatumye gafatwa byihariye? Ministre w’ubuzima Daniel Ngamije ,avugira kuri Televiziyo y’igihugu yagize ati: “Mu bantu twagiye dusuzuma benshi […], abasaga 13% bari bafite ubwandu bwa Covid.
“Igihe mu buryo butunguranye, butateganyijwe, uhuye n’abantu, ukamuhagarika ugafata igipimo, muri ubwo buryo urengeje 10% mu bantu wapimye bose bafite icyo kibazo cy’ubuzima, biba bivuze yuko muri abo baturagye bari aho hantu ikibazo gifatika gihari.
“Kandi noneho muri ino minsi turabona, muri bino byumweru bibiri bishize, hari ubwiyongere bw’abarwayi bagiye baza mu bitaro bya Musanze bafite uburwayi, bafite ibimenyetso nk’ibya covid, tukabasuzuma tugasanga bafite covid.”
Ibyemezo bishya bije mu gihe abantu bibazaga uko bazitwara mu mpera z’umwaka zisanzwe zizihizwa cyane nko ku munsi wa Noheli n’Ubunani.
Icyagaragara nk’ibirori n’ubwo cyabera mu rugo rw’umuntu cyose ubu kirabujijwe ndetse n’igenzura ry’igipolisi ngo ntirizatinya gukomanga ku miryango y’abantu.
Ministri w’ubuzima ndetse n’umuvugizi w’igipolisi CP Kabera ,bongeye gutunga agatoki zimwe mu nzu zicuruza ibiribwa bitetse cyangwa restora zigera aho zigakora nk’utubari kuko udasanzwe tumaze amezi 9 yose dufunze.
Byavuzwe ko hagiye kongera gukazwa ibihano birimo gufungira aba bantu no kubataranga ku karubanda.
Avuga ku nkingo zatangiye gutangwa mu bindi bihugu, Ministri w’ubuzima yavuze ko Abanyarwanda badakwiye kwibwira ko mu kwezi kwa 3, Umunyarwanda wa mbere azakingirwa.
Kuri we ngo igihugu cyatangiye imyiteguro yo kuba cyakingira mu gihe urukingo rubonetse ariko yirinda kuvuga niba hari ubushobozi U Rwanda rufite rwo kwigurira umubare runaka w’inkingo.
Ubwanditsi