Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abandi babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bakomeje kwikoma umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza ( Common wealth). Bavuga ko utagakwiye guha inshingano Dr Richard Sezibera .
Dr. Richard Sezibera washinzwe imirimo itandukanye muri leta y’aba mu rwego rwa diporomasi n’igisirikari , mubuzima no muri diplomasi aheruka guhabwa inshingano nshya n’ umuryango wa Commonweath zizibanda ku ireme ry’ uburezi n’ iry’ ubuzima. (https://biergardenencinitas.com/)
Dr. Sezibera wabaye Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga akaba yari amaze igihe atagaragara mu itangazamakuru ku mpamvu z’uburwayi.
Kugaruka murubuga rwa politike kwa Dr. Sezibera , ahawe inshingano n’ umuryango nka Commonwealth byaba bigaragaza aho umuryango wa Common Wealth uhagaze ku birego bihimbano byakomeje gushinjwa Ingabo z’u Rwanda kugira uruhare mu bwicanyi ngo bwakorewe impunzi muri Congo .
Muri ibyo birego bikubiye mu kiswe Mapping Report Dr.Mukwege umukongomani w’umushi wanga urunuka uRwanda akunze kugarukaho. Muri iyo Raporo yanzwe na UN a, hari aho bashiramo amazina ya Dr. Sezibera ngo kuba ashobora kuba yaragizemo uruhare mu gihe yari akiri umusirikare mu ngabo z’uRwanda.
Abanyarwanda baba mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bahise batangira kwandika inkuru bakoresha bimwe mu binyamakuru byabo bikorera kuri murandasi, bavuga ko kuba umuryango wa Commonwealth warahaye inshingano Dr Richard Sezibera
Ngo wagaragaje kudaha agaciro ibyo birego nk’uko n’umuryango w’abibumbye wabigenje mu 2010 nyuma yo gusanga iyo raporo y’uzuyemo amakosa no kubogamira uruhande rumwe maze ubona atari ngombwa kubitindaho.
Abifuriza uRwanda inabi no kubona rudatekanye barugerekaho ibyaha by’ intambara kuri ubu ,bashishikajwe no kunenga umuryango wa Common Wealth bavuga ko utagakwiye guha inshingano Dr. Richard Sezibera bavuga ko amazina hari aho ahuriye na Mapping Report ikunze kugarukwaho n’umukongomani w’umuhezanguni Dr Mukwege Denis .
Babinyujije mu kinyamakuru cya Noble Marara umwe mu babarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bavuga ko kuba Common Wealth iheruka guha inshingano Dr. Richard Sezibera bigaragaze ko itahaye agaciro Mapping Report yakunzwe kugarukwaho na Dr Mukwege Denis, usa nuwabaye umuvugizi w’abahakanyi ba Jenoside barimo n’umuryango Jambo ASBL ugizwe n’abana bakomoka ku basize bakoze Jonoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gusa umuryango wa Common Wealth ntiwahaye agaciro ibirego Dr Mukwege k’ubufatanye n’abanzi b’uRwanda bashinja Dr Sezibera Kuko kugeza ubu ukomeje gushimangira inshingano wamuhaye ugendeye k’ubuhanga n’ubunararibonye afite mu burezi, ubuzima ndetse na Diporomasi aho kwita ku magambo ya Dr. Mukwege n’abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umwanditsi akaba n’umusesenguzi wa politiki, Gatete Nyiringabo Ruhumuliza, aheruka gusohora inyandiko agaragaza ko Mukwege afite inyota ya politiki, ndetse yumva yo kwigaragaza nk’uwanga u Rwanda bishobora kugira amahirwe bimwongerera mu rugendo rwe.
Mu nyandiko ye yo ku wa 11 Kanama 2020, yagaragaje uburyo Mukwege yagombaga kwitabira ikiganiro cyateguwe n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo Jambo ASBL, umuryango uhuza abana b’abagize uruhare muri Jenoside, baharanira gukomeza ingengabitekerezo y’ababyeyi babo.
Yagize ati “Dr. Denis Mukwege yari yatangajwe nk’uzitabira ikiganiro cy’abahakana Jenoside, ariko nyuma y’imyigaragambyo y’impirimbanyi z’amahoro, yaje kwisubiraho.”
Nyiringabo avuga ko nubwo Mukwege yitwaza Mapping report, ashobora kuba ataranayisomye.
Akomeza ati “Iyo aza kuba nibura yarasomye igice cya raporo, yari kumenya ibintu bibiri: ko iyo raporo yateshejwe agaciro ndetse igakurwaho n’Umuryango w’Abibumbye wayikoresheje, ariko igikomeye, yari kumenya ko iyo raporo itavuga abaturage b’abanye-congo, ahubwo ivuga impunzi z’Abanyarwanda mu burasirazuba bwa RDC.”
Mu gukomeza kuvuga nabi mu minsi ishize, Dr Mukwege yifashishije imbuga nkoranyambaga yakunze kuzamura cyane ya Mapping Report, asaba ko hajyaho urukiko rwihariye rwakurikirana ubwicanyi bwakorewe muri RDC, inshuro nyinshi agahoza mu kanwa u Rwanda.
Imiryango iharanira amahoro muri RDC, nayo ikomeje kunenga Dr Mukwege guceceka ku bwicanyi n’ubugizi bwa nabi bikomeje gukorerwa Abaturage baba Kongomani mu burasirazuba bwa RDC bikozwe n’imitwe y’inyeshyamba nka FDLR, Rud- Urunana, FLN , Mai Mai n’iyindi myinshi.
Mu nkuru aheruka kwandika yise “Saving the honor of the Nobel Peace Prize”, ku wa 31 Nyakanga, umwanditsi Boniface Ruhara Mibari, agereranya Dr, Mukwege n’umunyapoliti wo muri Burma, Aung San Suu Kyi, washinjwe guceceka ku bibazo bikomeye byugarije ubwoko bwa Rohingya.
Yagize ati “Ugufunga amaso kwa DR Mukwege Mu bwicanyi bukorwa n’imitwe y’inyeshyamba yibasira abanyamulenge butera ugushidikanya ku ntego ze mu guharanira amahoro.”
Bamushinja ko yakomeje kuryumaho mu gihe amagana y’abaturage yicwa, ahubwo agashishikazwa n’ibirebana n’impunzi z’Abanyarwanda na Mapping Report.
Hategekimana Claude