Ibinyamakuru bikorera imitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda birimo ” The Rwandan ” biheruka gusohora inkuru yari ifite umutwe w’amagambo ugira uti” Ndereyehe Charles ni Muntu ki? Muri iyi nkuru umwanditsi yagerageje gutagatifuza no kweza ibyaha bya Ndereyehe Charles umujenosideri ruharwa wihishe mu gihugu cy’Ubuhorandi.
Mu kugerageza ku mutagatigufuza, Kino kinyamakuru cyerekanye ishusho ya Ndereyehe Charles nk’umunyapolitiki w’impirimbanyi ya Demokarasi ndetse nk’intwari Iharanira uburenganzira bwa Muntu.
Kimwe mu binyamakuru bya Uganda nacyo cyuririye kuri iyi nkuru maze gitera imbyino ya the Rwandan yo gushaka kugaragaza Ndereyehe nk’impirimbanyi ya Demokarasi irwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda ngo akaba n’impirimbanyi irengera uburenganzira bwa Muntu.
Abazi neza Ndereyehe Charles mbere yav1994 bavugako mbere y’uko bino binyamakuru bigerageza gushimagiza Ndereyehe byagakwiye kubanza gucukumbura bikamenya neza amateka ye y’ubuhezanguni n’uruhare rufatika yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ndereyehe azwi nk’umujenosideri ruharwa wamennye amaraso y’inzirakarengane . kuri Ubu akaba ahanganye n’imanza zishobora kumusiga yoherejwe kuburanira mu Rwanda biturutse k’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Nubwo afite ubumenyi n’ubunararibonye mu by’ubuhinzi akaba n’umunyapolitiki ntakindi gitangaza yabukoresheje usibye kw’ijandika m’ubwicanyi ndengakamere bw’ibasiye ibihumbi by’Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.
Abamuzi neza ubwo yari umuyobozi mukuru w’imishinga ya Leta mu buhinzi aho yayoboye ikigo nka ,OVAPAM bamwibuka cyane k’ubuhezanguni bwe no kwanga urunuka Abatutsi.
Ngo igihe cyose yabonaga umwana w’umututsi avutse , yagiraga ati:” ni akanyenzi k’akana kavutse”.
Ariko ntibyatunguranye Kuko kuwa 1 ukuboza 1990 ubwo Ingabo za FPR Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohoza uRwanda Ndereyehe afatanyije n’abandi bahezanguni yabaye kw’isonga mu kwibasira no guhohotera abatutsi bamwe barakubitwa, barafungwa abandi baricwa abita ibyitso.
Umwe mu bafitanye isano yahafi na Ndereyehe Charles yagize ati:” K’ubera kwigaragaza cyane mu b’ikorwa by’ubuhezanguni no gutoteza abatutsi byatumye Ndereyehe akomeza kuzamurwa mu ntera agahabwa n’izindi nshingano. Ngo Kuko abameze gutya aribo Leta ya MRND na CDR yifuzaga gukorana nabo Kandi Ndereyehe Chalres yari urugero rwiza kwiyo Leta kubera ubuhezanguni bwe.”
Kimwe n’inshuti ze magara nazo zari zari zifite inshingano zifite aho zihuriye niza Ndereyehe Charles k’ubutegetsi bwa Habyarimana, nka Alfred Musema, wayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Gasovu waburanishijwe n’Urukiko mpanabyaha rwashiriweho urwanda( ICTR) K’ubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi Mu 1994 na Denis Kamodoka wayoboraga uruganda rw’icyayi rwa Kitabi hamwe na Marcell Sebatware wayoboraga uruganda rwa CIMERWA amazina y’aba bagabo akaba akunze guhahamura abarokotse ubwicanyi bagizemo uruhare.
Ndereye Charles kimwe nk’umuyobozi wa ISAL Songa mu ntara y’amajyepfo ngo yagerageje gushiraho ibihembo ku nterahamwe yabaga yishe abatutsi benshi aho uwicaga benshi kurusha abandi Ndereyehe yamuhembaga amafaranga angana na 10.000 frw y’icyo gihe.abibasirwaga cyane akaba Ari abatutsi babaga bahunze ubwicanyi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro aho Ndereyehe yamenyekanye cyane mu gutanga amabwiriza yo kwica abatutsi n’ibihembo ku nterahamwe yabaga yarusjije abandi kwica.
Mu 1994 Ndereyehe yagabanyije 20% y’umushara waburi mukozi wa ISAL kugirango abone amafaranga yo gushigikira ibikorwa bya Jenoside yakorerwaga abatutsi.
Muri mitingi ya MRND yabereye mu bisesero na gikongoro….. Ndereyehe Charles yashimwe n’abayobozi ba Leta y’ababicanyi ngo kubera urugero rwiza yatanze rwo gushakira inkunga ibikorwa by’ubwicanyi Maze bategeka ko abandi bamureberaho bigakorwa n’ahandi hose mu gihugu. Ndereyehe Kandi ni umwe mu Bari kwisonga ubwo ishyaka ry’abahezanguni CDR ryashingwaga.
Ubwo Leta y’ababicanyi yatsindwaga igahungira mu cyahoze ari Zayire ya Mobutu Seseseko Ndereyehe yahunganye nayo.
Uko umujenosideri ruharwa y’ihinduye umunyapolitiki n’impirimbanyi ya Demokarasi.
Akigera mu buhungiro Ndereyehe Charles ntiyahagaritse ibikorwa bye by’ubuhezanguni Kuko yakomeje kugendana ingengabitekerezo ye ishingiye ku kwanga urunuka abatutsi maze kuwa 29 Werurwe 1995 mu nkambi ya mugunga Mu nama yari iyobowe na Gen Bizimungu Augustin ari kumwe n’abandi basirikare bakuru bahoze mu ngabo zatsinzwe nka Lt Col BEM Juvenal Bahufite, Col Joseph Murasampongo, Major Ntabakuze Aloys n’abandi bashinga icyo bise RDR ( Rally for Democracy in Rwanda) ngo bagamije kugaruka Mu Rwanda barwana no gukomeza Jenoside bari baratangije bagakomwa mu nkokora n’ingabo za FPR Inkotanyi .
Iyi RDR ikaba yari igizwe n’abantu Bari bakurikiranywe n’ubutabera mpuzamahanga kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu rwego rwo kuyobya uburari, Kwiyoberanya no kugerageza guhisha amataka ye mabi Ndereyehe afatanyije na Ingabire Victoire bahinduye RDR bayigira FDU inkingi dore ko n’ubusanzwe bombi bari basanzwe Bari mu buyobozi bukuru bwa RDR.
Guhindura RDR yari igizwe n’abajenosiri bakayihindura FDU inkingi ngo byakozwe kugirango Ndereyehe wari usanzwe azwi nk’umujenosideri y’ihindure umunyapolitiki ngo uhirimbanira Demokarasi n’uburenganzira bwa Muntu urwanya Leta y’urwanda .
Aha ngo byagombaga kumufasha kugaragaza isura ye nk’umunyapolitiki uri muri opozisiyo irwanya ubutegetsi bw’uRwanda aho kugaragara nk’umujenosideri ugomba gukurikiranwa n’ubutabera.
Joseph nzamwita wari inshuti magara ya Ndereye akaba n’umwe mu nkingi za mwamba muri FDU inkingi kuri Ubu akaba yaratawe muri yombi aho ategereje umwanzuro w’urukiko k’ukuba yakoherezwa kuburanira mu Rwanda kubera gukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi.
Ndereyehe akaba nawe yarakatiwe igifungo cya Burundu n’inkiko gacaca ho mu Karere ka Huye kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Ibinyamakuru na za Guverinoma bishyaka ku mutagatigufuza no kumwita impirimbanyi ya Demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwa Muntu byagakwiye kubanza ku menya amateka yaranze uyu mugabo w’umujenosideri.
Ibyaha bya Jenoside byakozwe na Ndereyehe Charles bikaba bidasaza n’ubwo amaze igihe yiyoberanya akiyita umunyapolitiki uri muri opozisiyo irwanya ubutegetsi bw’uRwanda.
Hategekimana Claude