Ministiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma niwe wabivuze mu itangazo yasohoye kuri uyu wa gatandatu, nyuma y’igitero imitwe yitwaje intwaro yagabye kuwa gatanu ihereye mu burengerazuba bw’igihugu, bigatuma umuryango w’abibumbye uhohereza bamwe mu basirikare bawo bari mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika, MINUSCA kujya gukoma imbere icyo gitero.
Ange-Maxime Kazagui yatunze agatoki General François Bozizé kuba ariwe uri inyuma y’icyo gitero, nyuma y’aho yangiwe kuzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri uku kwezi tariki ya 27.
Iyi mitwe yitwaje intwaro igizwe na 3R, MPC na anti-Balaka ngo ifite umugambi wo kujya gufata umurwa mukuru Bangui, bityo hagasohozwa gahunda imaze iminsi icurwa yo guhirika ubutegetsi. Guverinoma ikemeza ko François Bozizé ariwe wishingiye abacanshuro b’abanyamahanga abizeza ingurane yo gusahura Bangui mu masaha 72 nyuma yo kuyifata.
Gihamya cy’uko François Bozizé ariwe uri inyuma y’uwo mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi nk’uko abishinjwa na Guverinoma, ngo ni uko yamaze kuva mu mujyi wa Bossangoa aho yari yabanje kujya kwihisha, akerekeza mu nkengero z’umujyi wa Bossembélé kugira ngo abone uko yinjirana n’abarwanyi be i Bangui.
Uruhande rwa François Bozizé Yangouvounda ntacyo ruravuga kuri ibi rushinjwa.
Jeadanis Nyirinkindi