Mu minsi yashize hacicikanye amafoto ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Facebook, Twitter n’izindi agaragaza imva ya nyakwigendera uko imeze ubu.
Benshi mu bagiye bagira ibyo bavuga kuri iyi mva ya Musenyeli Alexis Kagame, bavugaga ko ahantu ashyinguye hatagakwiye kuba hameze uko hameze ubu ukurikije ubuhangange bwa Musenyeli Alexis Kagame mu mateka, filozofiya n’ubuvanganzo, bakongeraho ko aho ashyinguwe hakabaye ahantu nyaburanga.
Bakomeza bavuga kandi ko Igihugu cyose cyagakwiye gusukura ,kubaka no guha agaciro aha hantu haruhukiye Musenyeli Alexis Kagame dukesha byinshi mu byatumye ubu tuvuga u Rwanda duhereye mu binyejana byahise.
Hari n’abavuze ko abaturage baturiye aho iyi mva iherereye bagakwiye kuhakora isuku rwose bitagombye kuva hejuru, bakanibaza icyo uwasigaye ahagarariye library ye we akora kuko n’ inyandiko ze nyinshi zashize kandi ariwe ubishinzwe
Hari uwagize ati “ Nibahabungabunge nukuri kuva kera ku nkuru zitandukanye mu bitabo twabonagamo nyishi zanditswe n’uwo nyakwigendera Musenyeli Alexis Kagame, rwose aho hantu aruhukiye ni urwibutso rwe rukomeye.
Numva ahubwo cya kigo gishinzwe kubungabunga ibintu by’umurage n’iyi mva bakwiye kuyitaho kuko Alexis Kagame yafashije benshi kandi aracyabafasha
Sintekereza ahubwo ndemeza ko bireba Igihugu cyose guha agaciro iby’Amateka n’Abanyamateka nukuri inzego zegereye ubwo buruhukiro bwa Alex Kagame zigerageze zitabare nkizitabarira zisigasire ubwo busugire n’ubuhanga bwa nyakwigendera wasize byinshi byadufashije bicyinadufasha.”
Mu gushaka kumenya icyo inzego zishinzwe kubungabunga umurage n’amateka zivuga kuri iki kibazo, Rwandatribune yaganiriye na Bwana Mugabowagahunde Maurice umuyobozi mu nzu Ndangamurage y’U Rwanda, maze adutangariza ko ubusanzwe ibijyanye n’umurage n’amateka ari inshingano zabo, ariko avuga ko hariya hashyinguwe Musenyeli Alexis Kagame hagengwa na Kiliziya Gatulika bityo ko bo ntacyo bakora uretse kuba babwira Kiliziya Gatulika ikagira icyo ikora.
Ati “ ubusanzwe hariya hantu hagengwa na Kiliziya Gatulika, ariko ibijyanye n’iriya mva ntacyo nari mbiziho ariko ubwo mbimenye tugiye kureba uko tuvugana na Kiliziya Gatulika irebe uko yahakora hamere neza.”
Yakomeje avuga ko hari Abanyarwanda bamuvugaho ibikorwa bitari byiza nko kuba yari mu bantu bazamuye ibintu by’Amoko mu banyarwanda ariko avuga ko hariya hantu Musenyeli Alexis Kagame ashyinguwe hatagakwiye kuba hameze uko hameze ubu kuko nubwo haba hari ibibi bimuvugwaho hari ibyinshi yakoze byafashije Abanyarwanda.
Mu gushaka kumenya icyo Kiliziya Gatulika ivuga kuri iki kibazo twagerageje guhamagara Umuvugizi wayo Musenyeli Philippe Rukamba inshuro nyinshi ku murongo wa Telefoni igendanwa ariko ntitwabasha kumubona.
Abantu benshi babonye amafoto y’iyi mva ya Nyakwigenera Musenyeli Alexis Kagame bavuze ko ntawatinya kuvuga ko hafashwe nabi, hirengagijwe, kandi bakanongeraho ko Musenyeli Alexis Kagame yagombye no kubakirwa ikibumbano kuko yakoze byinshi abikoreye igihugu akaba akwiye kubyubahirwa.
Norbert Nyuzahayo