Abayobozi bo muri Afrika y’uburasirazuba , by’umwihariko abo mu muryango w’iterambere ryo mu bihugu byo mu ihembe ry’Afrika -IGAD, bahuriye muri Djibouti kugira ngo bashakire umuti umwuka mubi uvugwa hagati ya Kenya na Somalia.
Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2020 nibwo intumwa za Djibouti, Ethiopia, Kenya, Uganda, Somalia na Sudan bahuriye mu murwa mukuru wa Djibouti maze baganira ku ngingo zirebana n’amahoro n’umutekano ibyo bihugu biherereyemo nk’uko byavuzwe na Ministri w’intebe wa Sudan Abdalla Hamdok, mbere y’uko iyo nama itangira.
Iyi nama ya IGAD yibanze ahanini ku bibazo by’ubutabazi muri Ethiopia kubera intambara yo muri Tigray no ku kibazo cy’umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya Kenya na Somalia, aho Somalia yafashe iya mbere mu gucana umubano na Kenya iyishinja kuyivangira mu bibazo bya politiki by’imbere mu gihugu.
Hari ba perezida Ismail Omar Guelleh waDjibouti, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Mohamed Abdullahi wa Somalia na Ministri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed. Hari kandi na Moussa Faki Mahamat uyoboye Komisiyo y’Afrika yunze ubumwe muri iki gihe.
Bwana Faki Mahamat yasabye ibihugu bya IGAD gufasha Ethiopia guhangana n’ikibazo cyo guha ubutabazi butandukanye abaturage bo mu ntara ya Tigray. Ni nyuma y’intambara yatangiye tariki ya 4 y’ukwezi gushize, ikamara ukwezi ingabo za Guverinoma y’i Addis Abeba zihanganye n’ubuyobozi bw’iyo ntara bukuriye umutwe wa TPLF uhgaranira ukwibohora kwa Tigray.
TPLF yayoboye Ethiopia mu myaka hadi 30 uhereye mu 1991, ariko mu mezi ashize yatangiye kwigomeka ku butegetsi bwa Minsitri w’intebe Abiy Ahmed, wegukanye mu mwaka ushize igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.
Kuya 28 Ugushyingo, Ministiri w’intebe Abiy wari watangije urwo rugamba rwo guca agasuzuguro k’abayobozi ba TPLF, yatangaje ko rurangiye nyuma yo gufata umurwa mukuru Mekele wa Tigray. Ibi ariko bisa nibatarasubije neza ibintu mu buryo ,kuko igice kinini cy’iyi ntara ntigishobora kuvugana no hanze yayo, ari nabyo bituma Umuryango w’abibumbye ukomeza kotsa igitutu ministri w’intebe kureka imiryango y’ubutabazi ikagera muri Tigray kugira ngo igoboke abakeneye ubufasha.
Moussa Faki Mahamat yanasabye kandi ibihugu bya Kenya na Somalia kureba uko byakura igihu kiri mu mubano wabyo, binyuze mu biganiro.
Muri uku kwezi tariki ya 15 nibwo Somalia yacanye umubano na Kenya ushingiye kuri za ambasade, iyishinja kuvogera ubusugire bwayo. Rimwe mu ipfundo rikomeye muri uko kononekara kw’umubano w’ibyo bihugu byombi, ni agace ka Jubalanda, gaherereye ku mupaka wo mu majyepfo ya Somalia na Kenya. Hakiyongeraho umubano Kenya ifitanye n’akandi gace ka Somaliland kamaze gutangaza ubwigenge bwako mu 1991 n’ubwo katigeze kemerwa ku rwego mpuzamahanga.
Nyamara Kenya ni kimwe mu bihugu bifite abasirikare benshi mu mutwe w’Afurika yunze ubumwe ubungabunga amahoro muri Somalia, ariwo wa AMISOM, aho uhanganye n’umutwe w’intagondwa wa AlShabab ushamikiye ku wundi wa Al- Qaeda wo ku rwego mpuzamanahanga.
Jeadanis Nyirinkindi