Padiri Ubald Rugirangoga kuri ubu urembeye mu bitaro nyuma yo kwandura icyorezo cya Virusi ya Corona, yageneye ubutumwa Abakristu abifuriza Noheli Nziza.
Tariki ya 21 Ukwakira ni bwo byamenyekanye ko Ubald wamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima no gusengera abarwayi bagakira yanduye icyorezo cya COVID-19.
Kuva icyo gihe uyu mupadiri ntabwo arakira ndetse anageze ku rwego rwo kongererwa umwuka.
Mu butumwa Ubald yageneye Abakristu ejo ku wa Kane ari kwa muganga muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho arembeye, yabifurije Noheli Nziza anabashimira kuba bakomeje kumusengera.
Ati: “Ubald uri mu bitaro arabifuriza Noheli Nziza, mwarakoze ku bw’amasengesho yanyu, ndwaye Covid. Murakoze cyane, ndabashimira ku bw’amasengesho yanyu.”
Magingo aya hamaze gukusanywa inkunga ingana na $50,000 yo kuvuza Ubald, mu gihe hakenewe abarirwa muri $150,000.
Abifuza gutanga inkunga yo kuvuza Padiri Ubald banyura ku rubuga ’charity.gofundme.com’ bakamufasha uko bifite.