Itangazamakuru ryo mu Rwanda rikomeje kugenda rinengwa n’abatari bake barishinja kwivuruguta mu bibazo byiganjemo ubukene n’inzara bikarangira ibyo rigomba abaturage b’Abanyarwanda ritabibahaye uko bikwiye.
Nubwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) runafite itangazamakuru mu nshingano rukunze kugaragaza ko ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda buri ku gipimo gishimishije. Ntibyabujije ko Umuryango w’Abanyamakuru batagira umupaka (Reporteurs Sans Frontieres) warushize ku myanya mibi mu myaka itatu ishize. Mu mwaka 2018 , u Rwanda rwaje ku mwanya 156 mu guha itangazamakuru ubwisanzure, mu mwaka 2019 ho rwaje ku mwanya wa 155 n’amanota 52,43%. Mu mwaka ushize u Rwanda rwagumye ku mwanya 155 rwari rusanzweho . Ni ubushakashatsi bukorerwa mubihugu 180 hirya no hino ku isi.
Ese byaba biterwa ni iki? Kugeza ubu ntawe uratanga umuti w’ikibazo gituma itangazamakuru mu Rwanda ridatera imbere kandi inzego zifite mu nshingano ibijyanye n’itangazamakuru zivuga ko zubahiriza bimwe mu byo zisabwa kugirango umunyamakuru yiteze imbere ave mu bukene.
Ijambo ubukene bw’umunyamakuru niryo ryakunze kwibandwaho n’abagereranya umusaruro mubi waryo mu Rwanda. Mu mwaka 2019, havuzwe uko abanyamakuru bifatiye ku gahanga abamotari, aho bavuze ko impamvu yongera impanuka muri Kigali ari uko abamotari benshi batagiraga aho barara , bityo bakarara nzira bigatuma umunsi ukurikiyeho hashobora kuvuka impanuka zitewe n’uko batwaye bananiwe.
Abamotari nabo bagaragaje ko munzu izwi nk’iya RMC iri i Remera mu mujyi wa Kigali hari abanyamakuru bahagize ubuturo , aho bashora kuhamara amanwa n’ijoro atari uko bahabonye ari heza ahubwo abenshi ari ubuhungiro bwaho bwo kubura aho bataha bagahitamo kuba bahacumbitse. Ikibabaje muri ibi ni uko biba umwaka umwe ugashira . undi ugataha abanyamakuru basembera imyaka ikihirika .
Byakunze kuvugwa kenshi ko hari igihe ku mahoteri hakunze kuvugwa akavuyo gakururwa n’abiyita abanyamakuru.Ugasanga mu gihe inama yatumiye abantu 50, icyumba cy’inama cyuzuyemo abarenga ijana, abarenzeho bose ari abanyamakuru.Byakunze kujya bikurura ibibazo kuko byageraga mu gihe cya sa sita cyo kujya kwiyakira ibiryo kuri bamwe bikabura.
Ese umunyamakuru ushonje yabariza Umuturage Perezida Kagame ikibazo kimukomereye?
Umwaka 2020 ugera ku musozo , itangazamakuru ry’u Rwanda ryongeye guhabwa induru n’abaturage bakoresha imbuga nkoranyambaga , nyuma y’ikiganiro cyarihuje n’umukuru w’igihugu Paul Kagame kuwa 21 Ukuboza 2020. Muri iyi minsi nibwo hari hamaze kumenyekana amakuru yongera umusoro ku mutungo utimukanwa wakubwe hafi inshuro 4. Ni ukuvuga umusoro kuri metero kare imwe wavuye ku 80frw ugera kuri 300.
Iki gihe itangazamakuru ryarangije umwanya w’ibibazo ntawe ubajije ibijyanye n’ubwo bwiyongereye bukabije bw’uyu musoro wari umaze kongerwa . Byabaye amahire ariko kuko hatari hatumiwe abanyamakuru gusa ahubwo hanatumiwe abaturage muri rusange maze uwitwa Niyitanga Salton uyobora Umudugudu wa Gasasa mu Kagari ka Rugando mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo yihagurikiye akibariza iki kibazo.
Yagize ati” Umusoro ku bukode bw’ubutaka wariyongereye wikuba inshuro nyinshi bituma abaturage benshi bagaragaza ko batazashobora kuwishyura bakaba bafite impungenge ko imitungo iri kuri ubwo butaka ishobora gutezwa cyamunara kubera kubura ubwishyu.”
Kuri iki kibazo byasaga nk’aho ari cyo cyonyine cyari cyitezwe ko kibazwa nk’igihangayikishije abanyarwanda bose, Perezida Kagame yavuze ko umusoro ujyanye n’ubukode bw’ubutaka ugomba kubaho ariko nanone hakarebwa amikoro y’abaturage ndetse n’igihugu hagashakwa igisubizo kibereye benshi ku buryo binashoboka ko habamo n’inyoroshyo.
Kuva mu mpera z’umwaka twasoje wa 2020 kugeza ubu, itangazamakuru riracyafite byinshi byo gukosora kugirango ibibazo by’ubukene burivugugwamo bikosorwe. Haracyakenewe kandi imbaraga za buri wese urikora n’ufite aho ahuriwe naryo ngo imvugo yadutse ivuga ngo”Umunyamakuru ushonje ntiyabariza umuturage Perezida wa Repubulika ikibazo kimukomereye “icike mu mitwe y’abanyarwanda kabone n’ubwo bishobora gutwara umwanya munini ngo yibagirane burundu.
Ildephonse Dusabe