Leta zunze ubumwe z’Amerika zashinje ku mugaragaro Abatalibani kuba inyuma y’ubwicanyi bwo ku rwego rwo hejuru bwakorewe abanyamakuru n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga muri Afuganistani.
Ibi Leta Zunze ubumwe za Amerika zabitangaje kuwa Mbere nyuma y’aho Abatalibani bafashe iya mbere mu gushinja ingabo za Amerika kurenga ku masezerano y’amahoro agamije guhagarika intambara muri Afghanistan.
Uku gushinjanya hagati ya Amerika n’Ubutaliyani kubaye mu gihe hari hateganijwe ibiganiro by’intumwa z’Ubutaliyani zari ziteganijwe guhura n’intumwa za Guverinoma ya Afghanistan mu gihugu cya Qatar.
Umuvugizi w’ingabo z’Amerika muri Afghanistan, Col. Sonny Leggett yahakanye ibyo baregwa n’Ubutaliyani , aho avuga ko kubarega ko barenze ku masezerano y’amahoro ari ibinyoma.
VOA yatanngaje ko ubu bubaye ubwa mbere Amerika ishinja Abatalibani kugaba ibitero ku murwa mukuru wa Afuganistani, Kabul, n’ahandi henshi muri icyo gihugu kibarizwa mu majyepfo y’Aziya.
Ibi bitero by’uruhererekane byagabwe mu gihe cy’amezi abiri byaguyemo abanyamakuru 5, umuyobozi mu ntara n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga idaharanira inyungu.