Umugore w’umuzungu uzwi ku izina rya Tracy Zille yifashishije imbuga nkoranyambaga yadukiriye bamwe mu banyafurika bakomeje kuvuga ko batazakoresha inkingo za Covid-19 zakozwe n’abera, aho yavuzeko kubera ko icyo Abanyafurika bazi ari ugukora abana gusa(Kubyara) nta yandi mahitamo bafite bagomba gufata urukingo cyangwa bagapfa.
Mu ruhererekane rw’inyandiko yasangije abamukurikira ku mbunga nkoranyambaga ze, Tracy Zille yamaganye Abanyafurika yita abacakara bagezweho aho avuga ko bashingiye ubuzima bwabo kuri Amerika, Ubushinwa ndetse n’ibindi bihugu by’i Burayi bibaha ibicuruzwa hafi ya byose bakoresha bo ntacyo bashoboye kwikorera.
Ku bwe, ngo iyo hataba Amerika, iminwa y’Abanyafurika iba inuka nk’imbeba zapfuye kuko badashobora no kwikorera umuti woza amenyo
Yavuze ko ikintu kimwe Afurika itanga ari impinja nyinshi , abahanuzi, abapasitori, abasenyeri bayifasha guta umwanya basenga bakirengagiza gukora.
Yagize ati”Niba hari abantu bakwiye kwicecekera ku rukingo rwa Covid-19 ni Abanyafurika,iyo abazungu bakenera kubica baba barabikoze mbere, kuva kuri coca cola munywa kugera ku mata abana banyu banywa byose bikorerwa i Burayi. Mwe icyo mushoboye ni ugukora abana (kubyara) gusa.
Tracy Zille siwe muntu w’uruhu rwera wibasiye Afurika kuko mu mwaka 2019 Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yibasiye bikomeye ibihugu bya Afurika abigereranya n’imyanda. Ibintu nabyo byatumye yangwa bikomeye n’abatuye Afurika byumwihariko ab’uruhu rwirabura.