Umuturage witwa Basesayose Juditte ufite ubutaka mu murenge wa Rugerero avugako yaguze ubutaka mbere y’uwitwa Sendegeya J.M.V hanyuma akaza kumurega avugako yamurengereye(yamutambamiye) .
Akomeza agira ati” Ikibazo cyacu cyatangiye 2009 tugishyikiriza inzego z’akagari ka Muhira badutegeka ko njyewe nakubaka igipangu nkaba iwajye nawe akaba iwe ariko ikibabaje nuko mburana n’umugabo nkamutsinda nyuma yaho n’umugorewe akabyunsa urundi rubanza nkaho atarumugore n’umugabo basanzwe banana.
Yakomeje abwira Rwandatribune.com ko Mukeshimana Esperance umugore wa Sendegeya yazanye jipiyesi bagapima adahari ,ati”Sinibaza impamvu arinjye wamugurishije aho anyura hanyuma akavuga ko namutwariye ubutaka kandi arijye wamugurishije.
Tuyisingize Martin yabwiye Rwandatribune ko yatabajwe n’uwitwa Alphonse ko bazanye jipiyesi mwisambu ye bakaba barikurandura imihati bakayishinga ahandi. Ati” Yazanye n’uwitwa Noloberi(Nolbert) ukora ku karere ka Rubavu, bavuga ngo tuzabwire nyirubutaka azihombere kuberako basabye Tuyisingize abagurishe ubutaka bwe aranga.
Umuturanyi wa Tuyisingize Martin witwa Habimfura Alphonse yavuze ko nta muntu numwe bigeze bamenyesha ko bazaza gupima imbibi, ati” baraje barapima batangira no gushinga imihati mukwanjye maze njyewe ndabihorera nan’ubu tukaba dusaba ko mwadukorera ubuvugizi abo biyita banyiributaka bazaza bazanye ibyangombwa byabo byose tugatera intambwe twese duhari.
Nzabonimpa Deogratias ushinzwe Imari n’iterambere ry’ ubukungu mukarere ka Rubavu yavuze ko icyo kibazo ntacyo azi ,ati” Niba bafite icyangombwa cy’ubutaka nibahumure ntawenda kubatwara ubutaka bwabo kubera ko ariyo masezerano bafitanye na Leta.
Jean Pierre Ndagijimana